Didier Gomez yabonye akazi muri Libya

Umufaransa, Didier Gomez Da Rosa watoje Rayon Sports, agiye gutoza Manzi Thierry muri Al Ahli Tripoli yo muri Libya.

Guhera ku munsi w’ejo hashize ni bwo hatangiye guhwihwiswa ko umutoza Gomez ashobora guhabwa inshingano zo gutoza Al Ahli Tripoli yo muri Libya.

Icyakora, aya makuru yari akiri ibihuha kugera ubwo iyi kipe yabyitangarije binyuze ku mbuga nkoranyambaga zayo, mu mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu.

Didier Gomez ugiye gutoza myugariro w’Umunyarwanda, Manzi Thierry, si mushya mu matwi y’abakunzi ba ruhago kuko yatoje mu Rwanda hagati ya 2013 na 2014, afasha Rayon Sports kwegukana Shampiyona ya 2012/13 nyuma y’imyaka umunani yari imaze itayitwara.

Kuri ubu, Gomez yari umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Botswana kuva mu 2023, ariko ku munsi w’ejo yahisemo kwegura nyuma yo gutsinda Cape Verde imikino ibiri yikurikiranya mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025.

Asize Botswana ku mwanya wa kabiri mu itsinda ryayo n’amanota atandatu, aho Misiri ya mbere n’amanota 12 yo yamaze kubona itike.

Uretse Gikundiro yatoje, Gomez yanatoje andi makipe akomeye ku Mugabane wa Afurika nka Simba SC, Coton Sports, Ethiopian Coffee, Horoya AC n’andi menshi.

Nyuma y’aho ni bwo yatangiye urugendo rwe rwo gutoza amakipe y’ibihugu, aho mu 2022 yahereye kuri Mauritanie, ayivaho yerekeza muri Botswana mu 2023.

Yaciye no muri Simba SC igihe gito
Yabonye akazi gashya muri Libya
Yahawe ikaze muri Al Ahli Tripoli ikinamo Manzi Thierry

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW

- Advertisement -