Hahishuwe ko Siporo y’u Rwanda yabaswe n’amarozi

Urwego rw’Igihugu rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwahishuye ko muri Siporo hakomeje kugaragaramo ibikorwa by’umwanda birimo n’abakoresha amarozi ariko ko bikwiye kurwanywa bivuye inyuma.

Hashize imyaka myinshi, muri Siporo y’u Rwanda havugwa ibikorwa by’umwanda birimo amarozi, ruswa n’ibindi nk’ibyo. Gusa n’ubwo ibi bikomeza kuvugwamo, haracyari imbogamizi zo kubona ibimenyetso simusiga byatuma inzego z’Ubugenzacyaha, ziza kugenza ibyo byaha bikorerwa muri iki gice.

Bimwe mu bimenyetso bigaragaza ko Siporo y’u Rwanda yabaswe n’ibikorwa b’umwijima, ni abagiye batanga ubuhamya mu bihe bitandukanye. Uherutse kubutanga, ni umusore witwa Patrick wahoze akina umupira w’amaguru mu Rwanda.

Uyu wahoze mu bakinnyi bakina muri Shampiyona y’u Rwanda by’umwihariko mu Cyiciro cya Kabiri, yemeye kuva muri ibyo bikorwa bigayitse yiyemeza kwiyegurira Imana nk’uko yabyemereye imbere y’abasengera muri Grace Room Ministries.

Ubwo yari yagize gusange mu minsi ishize, igihe hari hagezeho umwanya wo gushima Imana, uyu musore ari mu basabye ijambo maze arabohoka avuga urugendo rwe imbere y’imbaga ndetse n’abarimo bafata amashusho.

Mu byo yagarutseho, yavuze uburyo yagiye muri Tanzania gushaka umupfumu umufasha kugira ngo azabashe kwamamara biciye muri ruhago. Uyu yavuze uburyo yahawe amavuta yo kujya yisiga buri uko agiye kujya mu kibuga ndetse akagira amagambo avuga kugira ngo abo bakinana ntibabashe kumubona.

Gusa muri ubu buhamya bwe, yasoje avuga ko mu gihe cyose yashatse kwamamara biciye muri izo nzira z’umwijima, ntacyo byamumariye ahubwo yabikeneyemo.

Ikirenze kuri ibi kandi, mu minsi ishize, Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, yavuze ko bimwe mu byamuciye kuri Stade za ruhago mu Rwanda, ari bimwe mu bikorwa by’umwanda biri muri ruhago y’u Rwanda harimo n’amarozi.

Gusa n’ubwo hakiri mbogamizi zo kubona ibimenyetso simusiga ku bikorwa bigize ibyaha bikorerwa muri Siporo, ntibikuraho muri iki gice hakomeje gutungwa urutoki nk’ahakorerwa ibyaha bitandukanye birimo ibihanwa n’amategeko y’u Rwanda ahana ibyaha.

- Advertisement -

Aganira na B&B Kigali FM kuri uyu wa Gatanu, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B.Thierry, yagarutse kuri aya mabi akomeje kuvugwa muri Siporo y’u Rwanda ndetse avuga ko ababyijandikamo bakora ibikorwa biteye isoni kandi bikwiye kwamaganwa.

Ati “Ni imigenzereze ya gishenzi ikwiye gucibwa muri Siporo”

Yakomeje avuga ko hari ibikorwa bigize ibyaha bikorerwa muri Siporo y’u Rwanda, ariko bidahita bibonerwa ibimenyetso simusiga byatuma babigenza. Dr. Murangira yakomeje avuga ko mu mbogamizi zindi bahura na zo, ari uguhishirana mu babarizwa mu gice cy’imikino mu Rwanda.

Zimwe mu ngero z’ibikorwa bigize ibyaha bikorerwa muri Siporo yavuze, ni uburyo bamwe bahindura ibyangombwa bya bo bakaba bakongera cyangwa bakagabanya imyaka bitewe n’inyungu babifitemo.

Umuvugizi wa RIB, yasoje agira abantu inama yo kureka gukora ibyaha bibeshya ko Siporo ari igice ndakorwaho, abibutsa ko uru rwego rutazahwema kuhatunga itoroshi mu gihe cyose haba harimo ibikorwa bigize ibyaha.

Uretse abo mu gice cya Siporo kandi, RIB ikomeza kugira inama Abanyarwanda muri rusange, kureka ibikorwa bigize ibyaha kuko uru rwego ruri maso kandi rwiteguye kugenza ibyaha byose bihanwa n’amategeko y’u Rwanda.

Umuvugizi wa RIB, yasabye ko muri Siporo y’u Rwanda hakwiye kwamaganwa ibikorerwamo bigize ibyaha
Patrick aherutse kuvuga ukuntu abapfumu bamugize imbata ya bo bikamwicira urugendo rw’umupira w’amaguru

UMUSEKE.RW