Hatumijwe Inama y’igitaraganya muri Kiyovu Sports

Mu rwego rwo gukomeza gushaka uko abakinnyi bakwegerwa bagaterwa akanyabugabo, mu kipe ya Kiyovu Sports hatumijwe inama nyunguranabitekerezo yo gufatanya gushaka ibisubizo ku bibazo ikipe ifite birimo n’iby’amikoro.

Ni inama yatumijwe biciye burenganzira bwatanzwe Perezida w’iyi kipe, Nkurunziza David uri mu gihugu cya Canada aho yagiye gusura umuryango we. Uyu muyobozi yahaye uburenganzira Umunyamabanga Mukuru, Karangwa Jeannine ngo atumire abarebwa n’iyi nama bose.

Biteganyijwe ko iyi nama iza kuba kuri uyu wa Gatanu Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba kuri Galax Hotel. Izaba irimo Komite Nyobozi y’iyi kipe, abagize Inama y’Ubutegetsi, abanyamuryango basanzwe baba hafi cyane y’ikipe. Aba bazaba biga ku gushaka ibisubizo by’ahava amikoro yo gutera akanyabugabo abakinnyi bari gukina shampiyona na bagenzi ba bo batarabona ibyangombwa byo gukina kugira ngo babashe gufatanya kwitwara neza mu mikino ya shampiyona bahereye ku wo bazaba basuye Marines FC ku cyumweru tariki ya 20 Ukwakira 2024.

Iyi kipe yagowe n’intangiriro za shampiyona nyuma y’uko yafatiwe ibihano na FIFA byo kudasinyisha abakinnyi bitewe n’abari bayireze kubasezerera mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Ifite amanota atatu mu mikino ine imaze gukina.

Hatumijwe inama yo gushaka ibisubizo by’ibibazo bihari

UMUSEKE.RW