Ingimbi z’u Rwanda zerekeje muri Tanzania – AMAFOTO

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abatarengeje imyaka 20, yerekeje mu gihugu cya Tanzania mu mikino Ihuza Ibihugu by’Akarere k’i Burasirazuba [CECAFA] izatanga ikipe ebyiri zizitabira Igikombe cya Afurika 2025 mu ngimbi zitarengeje iyi myaka.

Tariki ya 6-10 Ukwakira 2024, mu Mujyi wa Dar Es Salaam muri Tanzania, hazaba hari kubera imikino ya Cecafa y’Abatarengeje imyaka 20. Ni irushanwa rizatanga amakipe abiri azahita akatisha itike yo kuzakina imikino y’Igikombe cya Afurika 2025 mu batarengeje iyi myaka.

Ingimbi z’u Rwanda zari zimaze iminsi igera kuri 11 mu myitozo, zafashe indege zerekeza muri Tanzania gukina iryo rushanwa. Aba basore bahagurutse mu Rwanda mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu.

Mbere yo gufata rutemikirere, izi ngimbizi zakinnye imikino itatu ya gicuti. Zanganyije na Intare FC ibitego 2-2, zitsindwa na Bugesera FC ibitego 2-0, zitsinda Irerero rya Tony ibitego 5-0.

Mbere yo guhaguruka mu Rwanda mu minsi ibiri ishize, Nshimiyimana Eric utoza iyi kipe, yatangaje ko bazaba bagiye guhangana kandi yizeye ubushobozi bw’abakinnyi yatoranyije.

Uyu mutoza yavuze ko zimwe mu mbogamizi zigihari mu bato, ari uko hatari amarushanwa ya bo ahoraho ariko avuga ko andi mahirwe ahari ari uko amakipe y’Icyiciro cya mbere menshi asigaye aha amahirwe abakiri bato bafite ubushobozi bwo gukina.

U Rwanda ruherereye mu itsinda rya A na Sudan, Tanzania na Djibouti. Amakipe abiri azagera ku mukino wa nyuma, azahita abona itike yo kuzakina irushanwa ry’Igikombe cya Afurika. Uganda ni yo ibitese igikombe giheruka cyari cyabereye muri Kenya.

Izi ngimbi zagiye mu rukerera
Nshimiyimana Eric ni we mutoza mukuru w’iyi kipe
Pascal wa Rayon Sports na Didier wa AS Kigali, bari mu bagiye
Umunyezamu, Ruhamyankiko Yvan wa APR FC, ni we munyezamu wa mbere w’iyi kipe
Ni abasore bagaragaza icyizere cyo kuzitwara neza
Abeza bose, Eric yabakozeho
Ni abasore bashinguye
Ni ingimbi zahagurutse mu Rwanda mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu
Abakinnyi 19 ni bo bagiye muri CECAFA

UMUSEKE.RW