Israel yishe Sinwar wayoboraga Hamas

MUGIRANEZA THIERRY MUGIRANEZA THIERRY
Yahya Sinwar yishwe

Leta ya Israel yatangaje ko Ingabo zayo zishe Yahya Sinwar wayoboraga abarwanyi b’umutwe wa Hamas mu Ntara ya Gaza muri Palestine.

Ni amakuru yemejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Israel, wavuze ko ibitero by’ingabo zabo kuri uyu wa Kane tariki 17 Ukwakira 2024, byahitanye Yahya Sinwar wayoboraga abarwanyi b’umutwe wa Hamas.

Ati” Umucurabwenge wari inyuma y’ubwicanyi bwo ku ya 7 Ukwakira yishwe. Ni intsinzi ikomeye ku Gisirikare cya Israel n’Isi yose yanga akarengane k’ikibi kiyobowe na Iran.”

Yakomeje agira ati “Iyicwa rya Sinwar rirahamagarira inzira yo kurekurwa kw’imfungwa.”

Itangazo ry’igisirikare cya Israel naryo ryemeje iyicwa rye, rigira riti ” Nyuma yo kurangiza ibikorwa byo gusuzuma umubiri, byemejwe ko Yahya Sinwar yishwe.”

Yahya Sinwar yabaye Umuyobozi wa Hamas muri Kanama nyuma y’uko Ismail Haniyeh wayoboraga uyu mutwe yiciwe i Tehran muri Iran.

Umwaka urashize, ingabo za Israel zitantije ibitero muri Gaza byiswe ‘Guhora no Gutanga isomo’, nyuma y’uko abarwanyi ba Hamas bari bateye Israel bakica abaturage abandi bakicwa.

Ubu intambara yimukiye no muri Libani, aho Ingabo za Israel zatangije ibitero ku barwanyi ba Hezbollah ndetse byaje no kugwamo na Hassan Nasrallah wayoboraga uwo mutwe.

THIERRY MUGIRANEZA / UMUSEKE.RW

- Advertisement -