Menya abazayobora imikino y’umunsi wa Gatandatu wa Shampiyona

Biciye muri Komisiyo Ishinzwe Abasifuzi mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, hatangajwe abasifuzi bazayobora imikino yose y’umunsi wa Gatandatu wa shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Bagabo.

Guhera ku wa Gatandatu tariki ya 19 kugeza ku wa mbere tariki ya 21 Ukwakira 2024, hazaba hakinwa imikino y’umunsi wa Gatandatu wa shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Bagabo. UMUSEKE wamenye abazayobora iyi mikino barimo abari ku rwego mpuzamahanga batandatu gusa muri 17 u Rwanda rufite.

Ku wa Gatandatu Tariki ya 19 Ukwakira 2024, hateganyijwe imikino itanu.

APR FC izaba yakiriye Gasogi United Saa Moya z’ijoro kuri Kigali Péle Stadium. Uyu mukino uzayoborwa na Ugirashebuja Ibrahim uzaba ari hagati mu kibuga, Maniragaba Velery na Nsabimana Patrick bazaba ari abungiriza mu gihe Akingeneye Hicham azaba ari umusifuzi wa Kane.

Rayon Sports izakira Bugesera FC Saa Cyenda z’amanywa kuri Kigali Péle Stadium. Ni umukino uzayoborwa na Nizeyimana Is’haq uzaba ari hagati, Karangwa Justin usanzwe ari mpuzamahanga na Habumugisha Emmanuel uri gutegurwa kugirwa mpuzamahanga, bazaba ari abungiriza mu gihe Kayitare David azaba ari umusifuzi wa Kane.

Muhazi United izaba yakiriye Rutsiro FC Saa cyenda z’amanywa kuri Stade Ngoma. Ni umukino wahawe Twagirumukiza Abdoulkarim uzaba ari hagati mu kibuga, Mugabo Eric nawe usanzwe ari mpuzamahanga na Ntirenganya Elie, bazaba ari abungiriza mu gihe Bigabo Frank azaba ari umusifuzi wa Kane.

Musanze FC izakira Mukura VS Saa cyenda z’amanywa kuri Stade Ubworoherane. Uyu mukino wo wahawe Ngabonziza Jean Paul uzaba ari hagati mu kibuga, azungirizwa na Ndayambaje Hamdan na Nsengiyumva Jean Paul mu gihe Nshimyumuremyi Abdallah azaba ari umusifuzi wa Kane.

Etincelles FC yahagaritse imyitozo, izaba yakiriye Amagaju FC kuri Stade Umuganda Saa cyenda z’amanywa. Ni umukino uzayoborwa na Nshimiyimana Remy Victor uzaba ari hagati mu kibuga. Azaba yungirijwe na Safari Hamiss na Mukirisitu Ange Robert mu gihe Musoni Henry azaba ari umusifuzi wa Kane.

Ku Cyumweru tariki ya 20 Ukwakira 2024, hateganyijwe imikino ibiri.

- Advertisement -

Police FC izaba yakiriye ikipe ya Gorilla FC Saa cyenda z’amanywa kuri Kigali Péle Stadium. Uyu mukino uzayoborwa na Nsabimana Céléstin uri gutegurwa kugirwa mpuzamahanga. Azaba yungirijwe na Mutuyimana Dieudonné na Akimana Juliette basanzwe ari mpuzamahanga mu gihe Ishimwe Réne azaba ari umusifuzi wa Kane.

Marines FC izakira Kiyovu Sports Saa cyenda z’amanywa kuri Stade Ubworoherane. Uyu mukino wo wahawe Dushimimana Eric uzaba ari hagati mu kibuga. Azungirizwa na Ruhumuriza Justin na Uwimana Ally mu gihe Ngabonziza Dieudonné azaba ari umusifuzi wa Kane.

Ku wa mbere tariki ya 21 Ukwakira 2024, hateganyijwe umukino umwe ari na wo uzasoza imikino y’imikino yose y’umunsi wa Gatandatu wa shampiyona. AS Kigali izaba yakiriye Vision FC Saa cyenda z’amanywa kuri Kigali Péle Stadium. Uyu mukino uzayoborwa na Uwikunda Samuel uzaba yungirijwe na Muhire Faradji na Mbonigaba Seraphin, mu gihe Nayihiki Omely azaba ari umusifuzi wa Kane.

Nyuma y’imikino y’umunsi wa Gatandatu wa shampiyona, umutoza mukuru w’ikipe y’Igihugu, Amavubi, Frank Trosten Spitiller, azahita ahamagara abakinnyi mu mwiherero wo gutegura umukino wa Djibouti mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu bya bo, CHAN.

Mulindangabo Moïse (wa Gatatu ibumoso) nta mukino yahawe kuri uyu munsi wa Gatandatu wa shampiyona
Ngabonziza Jean Paul (uhagaze inyuma y’umupira) yahawe kuzaca urubanza rwa Musanze FC na Mukura VS
Etincelles FC izaba iri mu rugo
APR FC iherutse gutsikirira i Rubavu
Bugesera FC ifite umukoro ukomeye imbere ya Rayon Sports
Kiyovu Sports izaba iri i Rubavu
Gasogi United izaba ihura n’Intare yakomeretse
Vision FC izasura AS Kigali
Muhazi United izaba yakiriye Rutsiro FC
Shampiyona yagarutse

UMUSEKE.RW