Mufti w’u Rwanda yatangiye gusura Abayisilamu mu Misigiti

Nyuma yo gutangaza ku mugaragaro Iteganyabikorwa ry’imyaka itanu ya manda ye, Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Mussa, yatangiye gahunda yo gusanga Abayisilamu mu misigiti hagamijwe kubasonurira ibikubiye muri iri Teganyabikorwa [Action Plan].

Iyi gahunda yatangiye wa Gatatu tariki ya 16 Ukwakira, ubwo Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Mussa yahereye ku Bayislamu basengera mu misigiti yo mu Karere ka Nyarugenge irimo Al Fat’ha uzwi nka Onatracom, Al Hidayat uzwi nka Majengo na Madina wo mu mujyi wa Kigali.

Uru rugendo rw’uyu muyobozi, impamvu nyamukuru ya rwo yari ugusobanurira neza Abayisilamu gahunda y’Iteganyabikorwa ry’imyaka itanu ry’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda [RMC], cyane ko ikiraje inshinga Sheikh Sindayigaya, ari ukwegereza Abayisilamu ibibakorerwa ndetse bagahabwa umwanya wo kubaza ku bibakorerwa.

Ni gahunda izakomereza mu Turere twa Kicukiro na Gasabo, hanyuma mu Mujyi wa Kigali harangira, hakazakurikira gusura imisigiti yo hanze ya Kigali. Mufti yahise anaboneraho gusura Abayisilamu bageze mu zabukuru n’abafite uburwayi butabemerera gukora amasengesho yo mu mbaga.

Mufti w’u Rwanda yetetse Abayisilamu Iteganyabikorwa ry’imyaka itanu
Yahereye mu Misigiti irimo uwa Onatracom
Abayisilamu bagiranye ibihe byiza na Mufti
Mufti yasobanuriye Abayisilamu gahunda y’Iteganyabikorwa ry’imyaka Utamu muri RMC
Abayisilamu bateze amatwi
Abageze mu zabukuru n’Abafite ubumuga bubabuza kujya ku Musigiti, basuwe
Komite Nyobozi yose ya RMC, yari yavuye mu Biro
Mufti ubwo yari yicaranye n’Abayisilamu
Yanageze Madjengo

UMUSEKE.RW