Umukinnyi wo hagati wa Naft Alwasat yo mu cyiciro cya mbere muri Iraq, Manishimwe Djabel, yavuze ko ikimuraje inshinga ari akazi arimo ndetse kugeza ubu ntacyo atekereza ku kipe y’Igihugu, Amavubi.
Nyuma yo kuva mu Rwanda muri Mukura VS akerekeza hanze y’u Rwanda, Manishimwe Djabel nta bwo arongera guhamagarwa mu kipe y’Igihugu, Amavubi. Uyu mukinnyi ukina hagati mu kibuga, ubu ari gukina shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Iraq mu kipe ya Naft Alwasat.
Mu kiganiro cyihariye yagiranye na UMUSEKE, Djabel yavuze ko nta kintu na kimwe atekereza ku Amavubi ubu, ahubwo ikuraje inshinga ari ugukora cyane mu kipe ye.
Ati “Ikipe y’Igihugu nta kintu nyitekerezaho.”
Manishimwe yashimye uko Amavubi ari kwitwara, avuga ko mu gihe baba babashije gukura amanota kuri Bénin mu mikino ibiri bafitanye, haba hari amahirwe menshi yo kujya mu Gikombe cya Afurika 2025.
Uyu mukinnyi wo hagati ufite amasezerano y’umwaka umwe, yanaboneyeho gukeza shampiyona akinamo avuga ko ari nziza muri rusange. Ati “Ni shampiyona nziza muri rusange.”
Abajijwe niba mu gihe azaba asoje amasezeranoa azaguma muri Iraq, yasubije ko aho ubuzima bw’umupira buzamwerekeza ari ho azajya kuko ahari akazi hose yiteguye kuzagakora.
Ati “Kuhaguma cyangwa kuhava, naba nkubeshye. Ubuzima bw’umupira ni akazi utamenya aho kakwerekeza. Nshobora kuhaguma cyangwa nkanahindura.”
Djabel avuga ko atahita ahamya ko atazagaruka gukina mu Rwanda kuko igihe cyose ibintu bishobora guhinduka. Yemeje ko abaye ari ho akazi kari, yaza akagakora kandi yishimye.
- Advertisement -
Yavuze ko yaba Rayon Sports cyangwa APR FC, nta kintu na kimwe yicuza mu gihe yayamazemo yombi. Yavuze ko yibaza ko ubuyobozi bw’ikipe y’Ingabo buzagira icyo bukora mu mwaka utaha ikaba yajya mu matsinda mu marushanwa Nyafurika ihora yifuza kujyamo.
Mbere y’uko ava mu Rwanda, Djabel yakiniye amakipe arimo Isonga FC, Rayon Sports, APR FC na Mukura VS. Hanze y’u Rwanda yaciye mu makipe arimo Al-Quwa Al-Jawiya na yo yo muri Iraq.
UMUSEKE.RW