Ruhango: Umusore arashinjwa urugomo rw’indengakamere

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Imyaka y'abaturage ararandaguza

Bamwe mu batuye Umudugudu wa Ryakabunga, Akagari ka Nyabibugu, Umurenge wa Mwendo mu Karere ka Ruhango, babwiye UMUSEKE ko hari Umusore witwa Nsengiyumva Pierre wigize igihazi akaba abambura ibyo baruhiye, akabahohotera ndetse akarandura n’imyaka y’abaturage.

Kubwimana Damascène umwe muri aba baturage avuga ko uyu Nsengiyumva Pierre azengereza abaturage bamutangaho amakuru agafungwa igihe gitoya agafungurwa, yagaruka akabihimuraho.

Avuga ko ejo bundi yabateye amabuye bagenda mu muhanda, bamubajije impamvu ayabatera ahita ajya mu murima arandura imyaka bahinze.

Ati:’Uyu musore yigize igihazi arafungwa hashira igihe gito tukaboba aje’

Avuga ko iyo agarutse azana ubukana noneho akiyenza ku baturage bakaburaho bamurega kubera ko RIB imaze kumufunga inshuro zitabarika ariko ntajyanwe mu nkiko.

Umukuru w’Umudugudu wa Ryakabunga, Bamporiki Emmanuel avuga ko ibyo aba baturage bashinja uyu musore ari ukuri kuko n’ejo bundi afunguwe yashikuje umukobwa Telefoni arayimena bayishyuza iwabo.

Ati:’Tumaze kumutangaho raporo nyinshi agafungwa igihe kigufi, kuko no ku mugoroba w’iki cyumweru yateze abagenzi abatera amabuye.’

Mudugudu avuga ko hari n’umucuruzi wo mu Isanteri ya Mwendo amaze kwiba inshuro nyinshi akamutangaho raporo ntafungwe.

Mudugudu avuga ko babajije RIB impamvu adakatirwa, bamubwira ko nta myaka y’ubukure afite kubera ko yavutse muri 2005.

- Advertisement -

Nsengiyumva Pierre ushinjwa ibi byaha, twamubuze kugira ngo asubize ibyo abaturage bamuvugaho, kuko nta Telefoni ngendanwa agira, ndetse no kumusanga mu Mudugudu abamo bitapfa gukunda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwendo, Nemeyimana Jean Bosco avuga ko nta makuru y’urugomo rw’uyu musore afite, akavuga ko agiye kubikurikirana.

Ati:’Nabanza nkabaza amakuru nkamenya ibyo abaturage bamushinja.’

Abaturage biganjemo abakuze bavuga ko iyo akoze ibyaha abigambaho ko impamvu adafungwa ko hari umuti yahawe na Sekuru wo kudakurikiranwa yakoze amakosa.

Imyaka y’abaturage ararandaguza

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango.

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *