Umurage For Education & Develompent na BRD batanze ibikoresho by’ishuri

Biciye mu bufatanye bwa ONG ya “Umurage For Edication & Development” Akarere ka Bugesera ndetse na Banki y’Amajyambere [BRD], abanyeshuri 1000 bo muri aka Karere, bahawe amakayi n’amakaramu yo kubafasha kwiga neza.

Ku wa Gatatu tariki 30 Ukwakira 2024, ni bwo itsinda ry’abari bahagarariye ONG yitwa “Umurage For Education & Development”, yerekeje mu Karere ka Bugesera aho bari bagiye gutanga ubufasha ku bana bo mu Murenge wa Rweru.

Ni igikorwa cyabaye ku bufatanye n’Umuryango “Our Past Initiative” yigisha urubyiruko amateka ya Jenoside, Akarere ka Bugesera na Banki y’Amajyambere [BRD]. Abanyeshuri bahawe ibikoresho, baturutse mu mashuri atanu yo mu Murenge wa Rweru wo muri aka Karere.

Aba bana 1000, baturutse mu bigo bitandatu birimo G.S Ruzo, Ecole Primaire Kivusha, Ecole Primaire Ntemba, G.S Rwiminazi na G.S Nkanga. Hatanzwe amakayi 6000 n’amakaramu 1000. Bivuze ngo buri mwana yahabwaga amakayi atandatu n’ikaramu.

Ni igikorwa kitabiriwe n’umuyobozi Ushinzwe uburezi mu mashuri y’incuke, abanza n’ay’abakuru mu Karere ka Bugesera, Niyigena Albert, Umuyobozi wa “Our Past Initiative, Intwari Christian, Visi Perezida wa “Umurage For Education & Development”, Mutabazi Clèment Crispin ndetse n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rweru, Sibomana Jean Claude.

Aganira n’itangazamakuru Niyigena Albert Ushinzwe uburezi mu mashuri y’incuke, abanza n’ay’abakuru mu Karere ka Bugesera, yavuze ko iki gikorwa gisobanuye byinshi ku burezi bw’aka Karere ndetse ashimira abafatanyabikorwa.

Ati “Ni igikorwa duha agaciro kanini. Mu by’ukuri nk’uko mwabibonye, hari abana Babura amakayi n’amakaramu, ariko biciye mu bafatanyabikorwa barimo Our Past Initiative, Umurage, BRD n’abandi, bakaba bifuje kugira ngo abana baturuka mu Mirenge y’icyaro nk’iyi ng’iyi bahawe ibikoresho, ni ibintu dushima nk’Akarere ka Bugesera. Abana na bo bazagira uruhare rwa bo twabasabye rwo kwiga bashyizeho umwete kugira ngo batsinde. Icyo tubasaba ni ukwiga bashyizeho umuhate.”

Yakomeje avuga ko gushora imari kwiza, ari ugushora mu burezi kuko uhashoye aba yizigamye by’igihe kirekire.

Ati “Baravuga ngo iyo ushaka kugira umushinga uzageza imyaka 100, ushobora mu burezi. Umuntu ushaka umushinga uzamara imyaka 100 irenga, ashobora mu burezi. Iyo abantu baza bagafatanya n’ababyeyi kugira ngo abana babashe kubona ibyangombwa, turabishima cyane kandi tubiha agaciro. Turashima abafatanyabikorwa nk’aba baza kunganira Akarere ka Bugesera.”

- Advertisement -

Ubusanzwe “Umurage For Education & Development”, ni Umushinga udaharanira inyungu kandi utegamiye kuri Leta, wibanda ku guteza imbere Uburezi. Uyu mushinga kandi ushyira imbaraga mu guha abana amakayi n’amakaramu byo kubafasha mu masomo ya bo ya buri munsi. Bamaze gutanga ibitabo birenga 156000.

Bahuriye ku kibuga cy’umupira w’Amaguru cya GS Nkanga
Abana bahabwaga amakayi bahitaga bajya kwicara ku kibuga
Bari bishimye
Morale ya bo yari hejuru
Niyigena Albert Ushinzwe Uburezi mu mashuri y’incuke, abanza n’ay’abakuru mu Karere ka Bugesera, yashimiye abafatanyabikorwa
Buri mwana yahitaga agana mu byicaro byari byabateganyirijwe
Buri wese yahawe amakayi atandatu n’ikaramu
Ni amakayi azabafasha kwiga neza
Ubuyobozi bwa “Umurage For Education & Development” bwabanje gusobanurira Meya wa Bugesera, Mutabazi Richard, uko iki gikorwa giteguye
Ni igikorwa cyabaye ku bufatanye bw’impande zitandukanye
Ubwo Intwari Christian uyobora “Our Past Initiative” yatangaga amakayi
Ni igikorwa cyarimo abayobozi batandukanye
Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Bugesera, ubwo bari ku kibuga cyatangiweho ibi bikoresho
Mutabazi Clèment Crispin wari uhagarariye “Umurage For Education & Development”, ari mu baherezaga abana amakayi

 

Hatanzwe amakayi yanditseho “Umurage”

UMUSEKE.RW