Abasheshe akanguhe bakebuye urubyiruko rwihebeye ibiyobyabwenge

JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
Ababyeyi bageze mu zabukuru bo mu Turere twa Ruhango na Burera, bavuga ko bahangayikishijwe bikomeye n’imyitwarire ya rumwe mu rubyiruko, aho badashaka gukora ahubwo bakibeshya inzira yo gushakira amaronko mu biyobyabwenge.
Ni impungenge zagaragarijwe mu biganiro byahuje urubyiruko n’abagize umuryango nyarwanda w’abageze mu zabukuru bafata pansiyo ARR, aho baganiraga n’urubyiruko babaha impanuro babibutsa kurangwa n’indangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda.
Bamwe mu rubyiruko bishimiye urubuga bahawe n’abakuze, bakumva impanuro zabo, banabwira imbogamizi zibateza abakishora mu biyobyabwenge, biyemeza gushyira mu bikorwa inama bahawe yo gushaka ibisubizo no gukora aho kujya mu bibangiza.
Besigye Desire wo mu Karere ka Burera yagize ati “Guhura n’abantu bakuze bakaduha impanuro byatumye twongera kwitekerezaho, twigishwa kwihangira imirimo, kwirinda ibiyobyabwenge, no kurwanya abakishora muri byo kuko byangiza icyerekezo cy’ubuzima bwacu.”
Umuhire Desange wo mu Karere ka Muhanga yavuze ko “Kubona urubyiruko ruhabwa umwanya wo kwidagadurana n’abasheshe akanguhe ari amahirwe, ko bigishijwe uruhare rwabo mu muryango utekanye, kwirinda ibiyobyabwenge n’ibindi byagira ingaruka mbi, kandi ko bazakurikiza inama bahawe.”
Kayitegeye Athanasie, umubitsi w’umuryango nyarwanda w’abari muri pansiyo, yavuze ko bahisemo gutegura ibiganiro kugira ngo urubyiruko ruganire ku bibazo bihari n’uko bategura ejo hazaza.
Yagize ati ” Duhangayikishijwe n’ubuzima bw’urubyiruko rwishora mu biyobyabwenge, bituma bagongana n’amategeko, bakaba igihombo ku muryango n’Igihugu. Twahisemo kwicarana n’urubyiruko, tubaha umwanya wo kuganira ku bibazo no kubashakira ibisubizo.”
Ahobantegeye Venantie, umukozi w’Umurenge wa Butaro ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yasabye urubyiruko gukoresha amahirwe bahabwa n’Igihugu mu bikorwa bibateza imbere.
Yagize ati” Hari urubyiruko rwo muri iyi minsi rwitwara nk’abihebye rwibaza uko imibereho yabo izagenda, bamwe bakabuza amahoro ababyeyi bashaka kubambura imitungo ngo bayirye, abandi bakishora muri ibyo biyobyabwenge, ibyo ntabwo aribyo, urubyiruko mufite amahirwe menshi yo kugira ibyo mukora mukiteza imbere.”
Abageze mu za bukuru mu Rwanda babarwa haherewe ku myaka 65. Imibare itangwa n’ikigo Mpuzamahanga cyita mu buzima (OMS) igaragaza ko abantu bafite imyaka 60 no hejuru yayo bagera kuri million 600 ku Isi.
OMS kandi iteganya ko uyu mubare ushobora kuzaba umaze kwikuba kabiri mu 2025 ku buryo mu 2030 bashobora kuzaba babarirwa kuri miliyari imwe na miliyoni Magana ane.
JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
UMUSEKE.RW i Burera