Amasomo Amavubi yigiye mu rugendo avuyemo

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Nyuma y’urugendo rwo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika 2025 kizabera muri Maroc ariko rutahiriye u Rwanda, ikipe y’Igihugu, Amavubi, yize amasomo azayifasha mu gushaka itike y’icya 2027 kizabera mu baturanyi.

Ku wa mbere tariki ya 18 Ugushyingo 2024, ni bwo ikipe y’Igihugu, Amavubi, yatsinze Nigeria ibitego 2-1 mu mukino wa nyuma usoza urugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2025. Gusa nta bwo Amavubi yabashije kubona iyi tike nyuma y’uko agize amanota umunani ariko akagongwa n’umwenda w’ibitego bibiri.

Kugira aya manota umunani, byari amateka u Rwanda rugize nyamara itike yaranze irabura. Mu 2004 ubwo Amavubi yakatishaga itike yo gukina Igikombe cya Afurika cyabereye muri Tunisie, yari yagize amanota arindwi. Bisobanuye ko hari ibyo kwishimira.

Nyuma y’uru rugendo rwose, hari amasomo Abanyarwanda bize akwiye kubafasha mu rugendo rutaha mu Gikombe cya Afurika cya 2027 kizabera mu Karere ka Afurika y’i Burasirazuba n’iyo Hagati [Uganda, Kenya na Tanzania].

Gutsindira mu rugo!

Abasesengura umupira w’amaguru wa Afurika, bahuriza ku kuba iyo ushaka kubona itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika, uba ugomba kubyaza umusaruro ku kuba ukinira mu rugo. Ibi birasobanura ko itike itaboneka mu gihe utabashije kwitsindira imikino yawe yo mu rugo kuko ari ho habanza gushakirwa amanota menshi aba ashoboka.

Mu itsinda D u Rwanda rwarimo, Bénin yabashije kubona amanota atandatu mu mikino itatu yakiniye mu rugo. Nyamara Amavubi yo yahaboneye ane [yatsinze Bénin, inganya na Nigeria, itsindwa na Libya]. Ibi birasobanura ko habayeho kurangara ku buryo ubutaha bakwiye kuzabyaza umusaruro imikino yo mu rugo.

Kutizera muntsindire!

Kimwe mu byatumye Amavubi agwa munsi y’urugo, harimo kwizera ko Libya izabakorera akazi ikabatsindira Bénin mu mukino wa nyuma wabereye muri Libya. Ibi byatewe no kuba u Rwanda rwararangaye rugatsindirwa mu rugo n’aba barabu. Nyamara umukino wa nyuma, warangiye Bénin iguye miswi na Libya bikanganya 0-0.

- Advertisement -

Isomo u Rwanda rukwiye kwigira kuri iyi ngingo, ni ugukora ibyo rusabwa kandi mu gihe nyacyo kuko abakinnyi b’ikipe y’Igihugu, Amavubi, bongeye kwereka Abanyarwanda ko bafite ubushobozi bwasubira mu Gikombe cya Afurika.

Umupira waramenyekanye!

Bwa mbere mu mateka y’u Rwanda, rwabashije kubona amanota ane kuri Nigeria, kunganya i Kigali 0-0, intsinzi muri Nigeria y’ibitego 2-1. Ibi birasobanura ko umupira ugezweho, mu gihe cyose waba wateguye neza ibyawe, wabona umusaruro mwiza hatitawe ku izina ry’uwo mwahuye.

Ikindi gisobanura neza ko umupira wamenyekanye, ni uburyo Libya yatsindiye Amavubi i Kigali igitego 1-0, nyamara icyizere cyari cyinshi ku Banyarwanda hafi ya bose ukurikije uko amakipe yombi yari ahagaze icyo gihe.

Kudaheza uwatanga umusanzu ku Gihugu!

Muri uru rugendo, Abanyarwanda bongeye kugira amahirwe yo kubona imbaraga z’abakinnyi bavuka ku babyeyi babiri badahuje Ubwenegihugu, ariko bafite n’ubw’u Rwanda. Ibi birasobanura ko aho umukinnyi wese ufite aho ahuriye n’u Rwanda ari, akwiye kuganirizwa kugira ngo abe yabasha kuza gufatanya n’abandi bagakomeza urugendo rwo gushakira intsinzi u Rwanda.

Bamwe mu bongeye imbaraga mu Amavubi mu buryo bugaragara, ni Kwizera Jojea, Buhake Clèment, Samuel Gueulette, Hakim Sahabo n’abandi. Aba berekanye ko mu gihe hashakwa n’abandi, hari izindi mbaraga zafasha zaba ziyongereye.

Ubwo Amavubi yari ageze i Kigali akubutse muri Nigeria, Ntwari Fiacre usanzwe ari umunyezamu wa mbere mu kipe y’Igihugu, yavuze ko bigiye byinshi muri uru rugendo kandi bizeza Abanyarwanda ko ubutaha bazatanga byinshi kurusha ibyo batanze muri uyu mwaka.

Amavubi yasoje uru rugendo n’amanota umunani
Samuel Gueulette ni umwe mu batanze byinshi muri uru rugendo
Ntwari Fiacre yijeje Abanyarwanda ko ubutaha bazatanga ibirenzeho

UMUSEKE.RW