Barishimira ingamba zo guhangana n’ibibazo by’umutekano w’ibiribwa

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson

Abahinzi n’ababafasha kubona ibyo bifashisha baremeza ko uburyo bwo kubahugura, kubona inyongeramusaruro ku gihe, kubona isoko ry’umusaruro, no guhabwa serivisi z’ubwishingizi n’igishoro ari zimwe mu ngamba zifatika zibafasha guhangana n’ibibazo by’umutekano w’ibiribwa no guteza imbere ubuhinzi bw’umwuga.

Abavuga ibi ni abakorana na Farm Service Centers (FSCs), aho bemeza ko kubona ubumenyi, inyongeramusaruro, na serivisi nziza ku giciro cyiza mu buryo bw’“iduka rimwe” byabafashije kongera umusaruro kandi bigabanya imvune bahuraga nazo.
Izo ‘Farm Service Centers’ zubatswe mu bufatanye hagati y’Ikigo CNFA gifasha abahinzi n’Ikigega cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga (USAID), kibinyujije mu mushinga w’ubuhinzi “Hinga Wunguke”.
Abahinzi bashimira by’umwihariko uburyo bwo kubashyigikira mu kubona ibikoresho, amahugurwa n’ubujyanama, bituma batekereza ku buhinzi nk’igikorwa cy’ingirakamaro gikomeje kubateza imbere.

Donnatile Mukankomeza, usanzwe uyobora Farm Service Center iherereye mu Karere ka Nyamagabe, avuga ko kuva icyo kigo gishinzwe iwabo, umuhinzi atakigorwa n’ibikorwa bye, kuko abona ibikenewe ku buryo bwihuse.

Ati: “Farm Service Center yari ikintu cyari gikenewe mu bahinzi, kuko mbere bahabwaga inyongeramusaruro gusa, ariko ntibahabwaga ubujyanama n’ubundi bumenyi bw’ingenzi.”

Avuga ko ubu bakurikirana umuhinzi mu gutegura umurima, mu gutera, mu isarura, ndetse bakanamufasha kubona isoko ryiza ry’umusaruro we.

Uwankwera Judith, umwe mu bafasha abahinzi kubona ibikoresho mu Karere ka Nyamasheke, avuga ko uyu mushinga uzamufasha kugemurira abahinzi ibyo bakeneye, bityo bagaca ukubiri n’ubukene.

Ati: “Ingaruka ibyo byateraga ni uko umusaruro wabo wagiye ugabanuka, kuko bakoreraga mu buryo bwa gakondo, batabona ibikoresho by’ubuhinzi bwa kijyambere n’inyongeramusaruro, bikabaviramo guhora mu bukene.”

Nshimiyimana Fidele, wo mu Karere ka Ngoma, yishimira amasezerano bagiranye na CNFA-USAID Hinga Wunguke, avuga ko azafasha guhindura imibereho y’abahinzi bakorana umunsi ku munsi.

Yagize ati: “Abo bahinzi dukorana batubwiraga ibibazo byabo, birimo gukererwa gutegura imirima no gutinda kubona inyongeramusaruro n’imiti ku borozi, ariko byose bizakemuka kuko aho uyu mushinga wabanje bimeze neza.”

Umuyobozi wa ‘Hinga Wunguke’, Daniel Gies, yavuze ko uyu mushinga utanga umusaruro ku bahinzi benshi, kandi ko hagiye gushyirwaho Farm Service Centers nyinshi.

- Advertisement -

Ati: “Ubufatanye bwacu n’abikorera na Guverinoma bigamije gushyiraho Farm Service Centers buzafasha ibihumbi by’abahinzi bato kubona ibyo bakeneye, ndetse bwaguke bube ubuhinzi bugamije isoko.”

Kugeza ubu, hari Farm Service Centers esheshatu ziri mu turere 6, kandi izindi zirindwi zitegerejwe gutangira mu turere twa Kayonza, Ngoma, Burera, Rubavu, Rutsiro, Karongi na Nyamasheke.

Biteganyijwe ko mu mezi 18 hazashyirwaho Farm Service Centers zirindwi mu turere turindwi umushinga uzatwara arenga miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

NDEKEZI JOHNSON /  UMUSEKE.RW