FERWAFA yacyeje Vision yazamuye benshi

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryashimiye Ubuyobozi bwa Vision FC ku bwo kuzamura impano z’abakinnyi benshi b’Abanyarwanda bahisemo gukina umupira w’Amaguru.

Kuri uyu wa Gatanu, ni bwo ikipe ya Vision FC n’ikompanyi ya “Winner” ikora ibijyanye no gutega ku mikino y’amahirwe (Betting), basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu gihe cy’imyaka ibiri.

Ubwo yafataga ijambo ngo agire icyo ageza ku bitabiriye uyu muhango, Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Kalisa Adolphe uzwi nka Camarade, yashimiye cyane Umuyobozi wa Vision FC, Jonh Bilungi ku bwo gufasha abana b’Abanyarwanda kubyaza umusaruro impano za bo mu gukina umupira w’Amaguru.

Camarade yanabonyeho avuga ko nk’urwego rureberera umupira w’amaguru mu Rwanda, baha agaciro gakomeye iyi kipe ku bwo guha amahirwe abana b’Abanyarwanda bayizamukiyemo kandi ubu bakaba bamaze kuba abagabo.

Vision FC yagiye izamura abakinnyi benshi mu Rwanda, barimo nka Rwatubyaye Abdul, Byiringiro Lague, Nizeyimana Djuma, Kwizera Olivier n’abandi benshi baciye muri iyi kipe yo ku Mumena.

Winner na Vision FC basinyanye amasezerano y’ubufatanye azamara imyaka ibiri
Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Kalisa Adolphe, yashimiye Vision FC ku bwo kuzamura impano z’abana b’Abanyarwanda
Vision FC izaba yambaye imyenda yamamaza Winner

UMUSEKE.RW