FERWAFA yahuguye abayobozi b’amakipe y’Abagore – AMAFOTO

Mu rwego rwo gukomeza gushaka impamvu zose zatuma ruhago y’Abagore mu Rwanda ikomeza gutera imbere, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda [FERWAFA], ryahuguye abayobozi 12 b’amakipe akina shampiyona y’Abagore y’icyiciro cya mbere ndetse n’abakozi babarizwa muri Komisiyo Ishinzwe Iterambere rya Ruhago y’Abagore muri iri shyirahamwe.

Ni amahugurwa yabaye ku wa kabiri tariki ya 19 Ugushyingo 2024, abera ku Cyicaro cy’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda. Yitabiriwe kandi na Perezida wa FERWAFA, Munyantwari Alphonse, Komiseri Ushinzwe Iterambere na Tekinike muri iri shyirahamwe, Habimana Hamda ndetse na Komiseri Ushinzwe Iterambere rya Ruhago y’Abagore, Munyankaka Ancille.

Abayobozi 12 b’amakipe y’Abagore akina muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ndetse n’abakozi ba Komisiyo Ishinzwe Iterambere rya Ruhago y’Abagore muri FERWAFA, ni bo bahuguwe.

Abarimo Jules Karangwa usanzwe ari Umujyanama mu bya Tekinike muri iri shyirahamwe, Peggy Ushinzwe Imari [DAF], Livingston Ushinzwe ibijyanye no gutanga uburenganzira bwo kwitabira amarushanwa ategurwa na FERWAFA [Club Licensing] ndetse na Hakizimana Ambroise usanzwe ari Komiseri w’abasifuzi, ni bo batanze aya mahugurwa yibanze ku bijyanye n’imiyoborere, ibijyanye no gucunga no gukoresha neza umutungo ndetse no kumenya bimwe mu bigize imisifurire n’amategeko y’ikibuga.

Aya mahugurwa kandi, ari muri gahunda y’umushinga w’imyaka ine iri shyirahamwe riherutse kumurikira FIFA, ndetse ugaterwa inkunga n’uru rwego ruyobora umupira w’amaguru ku Isi.

Mu kuyasoza, abayitabiriye bose, bahawe Impamyabumenyi [Certificates] nk’ikimenyetso cy’uko bumvise neza ibyo bahuguwemo. Uko iminsi ishira, ni ko mu mupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda, hakomeza gutanga icyizere cy’uko ejo ha wo ari heza.

Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere abagore n’abakobwa bakina ruhago, FERWAFA iherutse gutangiza shampiyona y’Abangavu batarengeje imyaka 17, yitezweho kuzagaragaza abafite impano mu guconga ruhago.

Abayobozi b’amakipe y’Abagore n’abakozi ba Komisiyo Ishinzwe Iterambere rya Ruhago y’Abagore muri FERWAFA, bahuguwe
Perezida wa FERWAFA, yitabiriye aya mahugurwa
Komiseri w’Iterambere na Tekinike muri FERWAFA, Habimana Hamdan, yari ahabaye
Jules Karangwa yari mu batanze amahugurwa
Komiseri Ushinzwe Iterambere rya Ruhago y’Abagore muri FERWAFA, Munyankaka Ancille, yari ahari

UMUSEKE.RW