Hatangijwe Ubukangurambaga bwamagana Ihohoterwa rikorerwa Abana bafite Ubumuga

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Biciye muri Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abafite Ubumuga (NPC) n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumye ryita ku bana, UNICEF, hatangijwe Ubukangurambaga bwo kwamagana Ihohoterwa rikorerwa abana bafite Ubumuga.

Ni Ubukangurambaga bwatangijwe ku wa Gatatu tariki ya 13 Ugushyingo 2024. Itangizwa ry’ubu bukangurambaga, ryakozwe biciye mu mukino wa Boccia mu Karere ka Bugesera n’aka Huye.

Insanganyamatsiko y’uku gutangiza ubu bukangurambaga, yagiraga iti “Twamaganye Ihezwa rikorerwa abana bafite Ubumuga bwo mu mutwe, tubaha uburenganzira bungana n’ubw’abandi bana, harimo kwitabira imikino n’imyidagaduro.”

Mu gusoza iki gikorwa, hanabaye umukino wa Boccia warangiye Huye itsinze Bugesera amanota 16-10.

Hatangijwe Ubukangurambaga bwo kwamagana Ihezwa n’Ihohoterwa rikorerwa abana bafite Ubumuga bwo mu mutwe
Ni Ubukangurambaga bwabaye ejo hashize
Abana bakinnye umukino wa Boccia
Abana bafite Ubumuga bwo mu mutwe na bo bafite ubushobozi bwo gukina imikino itandukanye
Ubwo baganirizwaga

UMUSEKE.RW