Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Basketball yerekeje muri Sénégal

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Mu rwego rwo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika cya Basket cya 2025 [FIBA Men’s AfroBasket 2025 Qualifiers], ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abagabo, yerekeje i Dakar muri Sénégal ahazabera iyi mikino.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Ugushyingo 2024, ni bwo abagize ikipe y’igihugu nkuru y’abagabo ya Basketball, yahagurutse ku kibuga cy’indege, yerekeza i Dakar muri Sénégal aho igiye kwitabira imikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika “FIBA Men’s AfroBasket 2025 Qualifiers”. Ni imikino izaba guhera tariki  ya 22 kugeza ku ya 24 Ugushyingo 2024.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, yahagurukanye abakinnyi 14. Aba barimo Antino Alvares Jackson Jr,  Alexandre Aerts, Jean Jacques Wilson Nshobozwabyosenumukiza, William Robeyns, Kenny Manzi, Dieudonné Ndizeye, Steven Hagumintwari, Emile Galois Kazeneza, Bruno Shema, Prince Muhizi, Cadeaux de Dieu Furaha, Osborn Shema, Noah Bigirumwami na Dylan Schommer.

Umwe mu basore bongeye guhamagarwa muri iyi kipe y’Igihugu, harimo  Dylan Schommer. Ni we mukinnyi wundi wongewe mu ikipe y’igihugu yari imaze iminsi iri mu mwiherero.

Dylan si ubwa mbere agiye gukinira ikipe y’u Rwanda, kuko yayiherukagamo mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi mu 2017 (FIBA Basketball World Cup 2019 African Qualifiers).

Abatoza bajyanye n’iyi kipe, barimo Dr. Cheikh Sarr nk’umutoza mukuru, Yves Murenzi na Kenny Gasana nk’abatoza bungirije. Muri iyi mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika, ikipe y’u Rwanda iri mu itsinda  rya Gatatu (C), na Séégal, Cameroun ndetse na Gabon.

U Rwanda rurateganya gukina imikino ibiri ya gicuti na Mali tariki ya 19 ndetse na Sudan y’Epfo tariki  ya 20 Ugushyingo 2024.

Dylan Schommer yongerewe mu bagiye i Dakar
Ndizeye Gaston
Nshobozwabyosenumukiza
Abakinnyi 14 ni bo berekeje i Dakar

UMUSEKE.RW