Inkuba yishe abantu 14 bari mu masengesho

MUGIRANEZA THIERRY MUGIRANEZA THIERRY

Abantu 14 barimo abana 13 bishwe n’inkuba mu nkambi ya Palabek iherereye mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Uganda.

Iri sanganya ryabaye ku wa Gatandatu tariki 2 Ugushyingo 2024, ubwo zimwe mu mpunzi ziba muri iyo nkambi zari mu isengesho ry’umugoroba hari kugwa imvura.

Kituuma Rusoke uvugira Igipolisi cya Uganda yavuze ko abantu batangiye isengesho mu masaha ya Saa Kumi n’imwe z’umugoroba, byagera Saa Kumi n’imwe n’igice inkuba n’imirabyo bigakubita hagapfa abantu 14 barimo abana n’undi umwe w’imyaka 21.

Hakomeretse kandi abantu 34 bajyanwa ku bitaro bya Paluda kwitabwaho.

Inkuba zikunze kwibasira ahateraniye abantu benshi muri Uganda, nko muri Kamena 2024, abana 77 ku kigo cy’ishuri ribanza cya Oweko mu Karere ka Nebbi bakubiswe n’Inkuba.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW