Intabaza z’abakobwa bagitaka igiciro gihanitse cya COTEX

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Abakobwa baracyataka igiciro gihanitse cya COTEX

Bamwe mu bakobwa bo mu bice bitandukanye bavuga ko kugeza ubu igiciro cy’ibikoresho by’isuku byifashishwa mu gihe bari mu mihango, COTEX, bigihenze, bagasaba leta ko yagira icyo ikora.

Umwe mu bakobwa wo mu karere ka Gasabo, mu mujyi wa Kigali, avuga ko  abakobwa bamwe batagira ubushobozi bwo kugura COTEX bagahitamo gukoresha impapuro z’isuku zo mu bwiherero.

Yagize ati “ Igiciro cya Cotex kirahangayikishije cyane kuko kiri kurira cyane kandi ugasanga nta bushobozi. Icyo twumva ni uko hakorwa ubuvugizi, ntituzi ngo inganda zizikora bimeze bite ariko nibura igiciro kikajya hasi.

Yakomeje ati “Nkatwe abakobwa,  hari igihe turwara indwara (infections) kubera gukoresha impapuro zo mu bwiherero(Papier Hygeniques). Hari ukuntu ujya mu mihango bigutunguye, uri ku ishuri cyangwa uri ahandi hantu , ukabona nta bundi bushobozi ufite bwo kuba wagura Cotex 1000 frw.

Mu by’ukuri rero turwara indwara mu buryo butunguranye ugasanga biratugora mu buzima busanzwe.”
Uyu asaba leta ko yashyira imbaraga mu guhana abacuruzi bagihanika COTEX. “

Akomeza ati “ Ikintu twasaba abacuruzi ni uko badufasha bakumva leta,ikindi ni uko twasaba leta gushyiramo imbaraga, n’umucuruzi uri guhanika cyane Cotex akaba yafatirwa ingamba kuko iyo habayeho umwe w’intangarugero n’abandi bose bigiraho.”

Umuhoza Maginifique wo mu Mujyi wa Kigali , nawe avuga ko bihangayikishije ku kuba leta yarakuyeho imisoro ya  TVA ariko abacuruzi bagakomeza guhenda COTEX bityo bituma umwana w’umukobwa agerwaho n’ibibazo bitandukanye.

Ati “Birahangayikishije cyane kuko n’umuntu uhembwa ku kwezi igihumbi (1000Frw) ni cyinshi kuko nta COTEX iri munsi y’igihumbi muri iyi minsi. Mu minsi iza bari bavuze yuko bagiye gukuraho TVA kugira ngo igabanyuke ariko nta mpinduka twabonye kandi iriya TVA yavuyeho.”

Yakomeje ati “Twifuza ko yagabanyuka kuko harimo abana bajya mu mihango, ntabwo ari ab’i kigali gusa, ntabwo ari abafite ababyeyi bakora, abantu bahinga mu cyaro bahabwa  ari hagati ya  700 na 1500 ,icyo gihe ntabwo azareka kugaburira abana ibyo kurya ngo abagurire COTEX. Icyo gihe niho abana bakomeza bagakoresha ibitambaro na byo bidafite isuku yabyo .Dukeneye ubuvugizi bwimbitse kurushaho.”

- Advertisement -

Uwizeyimana Josiane, (Focal Person) mu  ihuriro ry’umuryango Rwanda young woman SRHR Network, rigizwe n’imiryango 17 itegamiye kuri leta, iharanira uburenganzira bw’umugore ,mu bijyanye n’ubuzima bw’imyorokere.

Uyu avuga ko kugeza ubu ibikoresho by’isuku ,COTEX ku mwana w’umukobwa n’umugore bikigoranye, agasaba leta ko iki kibazo cyakwitabwaho.

Ati  “ Leta yakuyeho imisoro ariko n’ubundi COTEX ziracyahenze kandi ukibaza niba bihenze, tuzi neza ko ari ikintu umuntu adahitamo , ni n’uburenganzira ku mwana w’umukobwa ndetse n’umugore, nta mahitamo mfite mvuga ngo uku kwezi sinzajya mu mihango. Ko leta yagihe ikora  byinshi kandi tunashima, niba iyo misoro yaravuyeho, harabura iki ngo ibiciro na byo bigabanuke ?”

Inzego zose zisa nkaho zicecetse, nta kintu kiri kuvugwa ndetse n’izindi ngamba. Leta niyongere yibuke ko  ari uburenganzira bw’umwana w’umukobwa kandi harimo ibibazo byinshi biza bikurikiye kutabona ibyo bikoresho by’isuku.”

Mu 2019 ni bwo Guverinoma y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo gukuraho imisoro ku nyongeragaciro (TVA) ku bikoresho byifashishwa mu isuku ku bagore n’abakobwa bizwi nka ‘Cotex’, bikoreshwa nabo iyo bari mu gihe cy’imihango.

Ni icyemezo cyakiranywe yombi[ nubwo kitashyizwe mu bikorwa]  kubera ko ikibazo cyo kutagera ku bikoresho by’isuku ku bakobwa n’abagore bari mu gihe cy’imihango gihangayikishije Isi.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko nibura miliyoni 500 ku Isi, batabasha kubona ibikoresho by’isuku mu gihe bari mu gihe cy’imihango.

Muri Afurika, 10% by’abakobwa n’abagore bari mu mihango ntabwo bafite uburyo bwo kubona ibikoresho bya bugenewe mu gihe cy’imihango.

Mu Rwanda naho hari imiryango myinshi ikennye itabasha kubona 1000Frw cyangwa 1200Frw [nicyo giciro cya Cotex kuri ubu].

Ibi byiyongeraho kuba hariho n’abatabasha kubona amazi meza, ahantu ho gukarabira no guhindurira n’ibindi bibangamira ubwisanzure bwabo, bigahungabanya agaciro kabo, bikanabatera ipfunwe.

UMUSEKE.RW

 

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *