Makolo yahaye ukuri Minisitiri urota gufunga Perezida Kagame

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Yolande Makolo, Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo yagaragaje ko ibyatangajwe na Minisitiri w’Ubutabera wa RDC, Constant Mutamba ashishikariza abafungiwe muri Gereza ya Munzenze kwibasira u Rwanda, biri mu bituma u Rwanda rugumishaho ingamba zo kwirinda.

Ku mbuga nkoranyambaga hamaze iminsi hasakara amashusho agaragaza Minisitiri w’Ubutabera wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Constant Mutamba, avuga ko batazemera ko igihugu cyabo kiganzwa n’Abanyarwanda ndetse ko azanafunga Perezida Paul Kagame.

Ubwo yari yasuye imfungwa muri Gereza ya Munzenze i Goma, Mutamba yumvikana abaza imfungwa niba ziteguye kujya ku rugamba n’umutwe wa M23 umaze igihe ukinagiza ubutegetsi bwa Kinshasa.

Mu magambo yuje urwango anazisaba guhiga buri wese ufitanye isano n’Abanyarwanda, ko Perezida Tshisekedi ngo atazemera ko igihugu kiyoborwa n’Abanyarwanda.

Yagize ati “Bamenye ko bose tuzabafata ndetse na Kagame tuzamufata.”

Constant Mutamba anumvikana avuga ko Perezida Kagame ngo ari umunyabyaha ruharwa, anahishura ko hagenwe amabwiriza yo kumuta muri yombi.

Ati ” Nazanwe i Goma no kumufata ndetse uzamumfatira nzamuha ibihembo kizagenwa hagendewe ku mabwiriza yo kumuta muri yombi.”

ISESENGURA

- Advertisement -

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo anyuze kuri X yagaragaje ko ibi byerekana ukurwara ku butabera bwa DRC.

Yanditse ati ” Ubutabera bwa DR Congo burwaye bingahe gute? Uburwayi ku buryo minisitiri w’ubutabera wa DRC, Constant Mutamba, yambara agamfukamunwa kugira ngo ahangane n’umunuko muri gereza ya Muzenze i Goma”.

Yavuze ko amagambo y’urwango yavugwaga mu Giswahili ashishikariza imfungwa guhiga, kwamagana, kwica “Banyarwanda” ndetse na Perezida w’u Rwanda, kugira ngo zifungurwe, ari byo bituma u Rwanda rutazakuraho ingamba rwashyizeho zo kwirinda.

Ati “Ibi nibyo u Rwanda rugomba guhangana na byo buri munsi. Niyo mpamvu ingamba zo kwirwanaho z’u Rwanda zigumaho.”

Makolo aherutse gutangaza ko kuba ariya magambo yaravugiwe hafi y’umupaka w’u Rwanda ari ubushotoranyi bwo ku rwego rwo hejuru.

Yagize ati ” Kuri ubu twitege imfungwa n’abanyabyaha mu ruvange rw’abicanyi barimo FDLR, Wazalendo, Abacanshuro b’Abanya-Bulayi, SAMIM barwanira FARDC.”

Abategetesi ba RD Congo barakomeza kubiba imvugo na gashoza ntambara k’u Rwanda mu gihe ibiganiro byo gushakira amahoro Uburasirazuba bwa Congo bikomeje i Luanda muri Angola.

Minisitiri w’Ubutabera wa RDC, Constant Mutamba wagize gufunga Perezida Kagame

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW