Muhanga: Abaregwa ibyaha bikomeye bemeye kwishyura asaga miliyoni 150 Frw

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
bahebyi bateye abasekirite

Dushimimana Steven, Mugwaneza Gatera Jean Claude na Ukubaho Vivens baregwa ibyaha bikomeye bemeye kwishyura arenga miliyoni 150.

Ibi abaregwa ibi byaha babibwiye Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga, bashingiye ku masezerano y’ubwumvikane burebana no kwemera icyaha bakoreye imbere y’Ubushinjacyaha bwo ku rwego Rwisumbuye rwa Muhanga rwari rubakurikiranyeho.

Dushimimana Steven mbere yo gukora amasezerano y’ubwumvikane arebana no kwemera icyaha yaregwaga icyaha cyo gukubita no gukomeretsa, icyaha cyo
kuba icyitso mu cyaha cyo kwiba hakoreshejwe intwaro, kuba icyitso mu cyaha cyo gusenya cyangwa konona inyubako, kuba icyitso mu cyaha cyo gukora ibikorwa by’ubucuruzi bw’amabuye na Kariyeri nta ruhushya, icyaha cy’iyezandonke, gucura umugambi wo gukora inyandiko mpimbano, gucura umugambi wo gukora icyaha cyo kuyobya abatangabuhamya no gucura umugambi wo gutanga amakuru y’ibinyoma.

Nyuma yo gukora ayo masezerano y’ubwumvikane,Ubushinjacyaha bwavanyemo icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ndetse n’icyaha cy’iyezandonke kugira ngo agabanyirizwe ibihano bikomeye yari yasabiwe.

Mugwaneza Gatera Jean Claude yemera icyaha cyo gucura umugambi wo gukora inyandiko mpimbano, icyaha cyo gucura umugambi wo gutanga amakuru y’ibinyoma n’icyaha cyo kuyobya abatangabuhamya.

Ukubaho Vivens yemera icyaha cyo gucura umugambi wo gukora inyandiko mpimbano, icyaha cyo kuyobya abatangabuhamya, ndetse n’icyaha cyo gutanga amakuru y’ibinyoma.

Ibyaha Dushimimana Steven yashinjwaga kugura amabuye y’agaciro yakirwaga mu birombe bya Ets Simon Sindambiwe kuko ayo mabuye y’agaciro yayahabwaga n’ abahebyi. abo yayatumye bagakomeretsa bikomeye abasekirite barinda ibirombe.

Mu gihe Mugwaneza Gatera Jean Claude yari yemerewe amafaranga kugira ngo ashyire umukono ku masezerano atari ukuri kuko asanzwe ari Noteri wikorera.

Ukubaho Vivens niwe wafashije Dushimimana Steven kumushakira Noteri wagombaga gushyira umukono ku nyandiko y’ayo masezerano atavugisha ukuri, agaha uwitwa Uwineza Jean Claude bahimba Mwataka miliyoni 21 y’uRwanda ngo yemeze ko iyo nyandiko ari ukuri.

- Advertisement -

Kuri Dushimimana Steven Urukiko mbere yuko habaho ubwumvikane, Urukiko rwari rwamufatiye igifungo cy’imyaka 15 rusaba ko n’imitungo ye inyagwa.

Runasaba ko yishyura uwo yangirije arenga miliyari.

Mugwaneza Gatera Jean Claude na Ukubaho Vivens bemeye ko bazishyura bari basabiwe igihano cy’imyaka 5 kuri buri wese, bagatanga ihazabu ya miliyoni 3 buri wese.

Mu masezerano y’ubwumvikane Mugwaneza Gatera Jean Claude na Ukubaho Vivens bagabanyirijwe igihano kiva ku myaka 5 kigera ku mezi 5 n’ihazabu ya miliyoni 3 kuri buri wese.

Dushimimana Steven yari yasabiwe igifungo cy’imyaka 15 akishyura miliyoni n’ihazabu ya miliyoni 305. Dushimimana Steven yahawe igihano cy’imyaka 2 isubitswe Umwaka umwe n’amezi 7.

Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga ruvuga ko rwemeje aya masezerano impande zose zagiranye, ruvuga ko rugiye gusuzuma igihano buri wese yahawe kugira ngo icyemezo cyo kubarekura gikorwe babone gusohoka mu Igororero rya Muhanga bafungiwemo.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Muhanga.