Nyamasheke: Abahinzi basabwe kubyaza umusaruro ubutaka

MUHIRE DONATIEN MUHIRE DONATIEN
Abahinzi basabwe kubyaza umusaruro ubutaka

Abatuye umurenge wa Rangiro mu karere ka Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba basabwe gushishikarira ubuhinzi bakabubyaza umusaruro.  

Babisabwe n’ubuyobozi bw’Umurenge kuri uyu wa 21 Ugushyingo 2024, mu imurika bikorwa ngaruka mwaka  ritegurwa n’ubuyobozi bw’umurenge bufatanyije n’abafatanyabikorwa bawo,aho bugaragariza abaturage  ibyo bubakorera bufatanyije n’abafatanyabikorwa.

Abaturage babwiye UMUSEKE ko imurika bikorwa baryigiramo byinshi bakahamenyera na zimwe muri gahunda za Leta.

Nyiramwiza Naome, Atuye mu kagaribka Gakenke umurenge wa Rangiro.

Ati”Twe abahinzi imurikabikorwa rituma tumenya aho duhagaze umuntu yabona ibyo abandi bamuritse akitekerezaho turashimira ubuyobozi bwariteguye, tubwijeje ubufatanye mu kubuteza imbere”.

Nyabyenda Alex atuye mu kagari ka Jurwe,yavuze ko umihinzi wa Rangiro amaze gutera imbere.

Ati” ku murika ibikorwa by’umwihariko mu buhinzi bituma tumenya aho tugeze,mbere twakoraga ubw’inkono gusa ubu dusigaye dukora n’ubuduha amafaranga duhagaze neza dufite ingufu ntituzasubira inyuma”.

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rangiro yabwiye UMUSEKE impamvu bateguye iri murikabikorwa,Hari n’icyo yasabye abaturage.

Ati”Ni umwanya mwiza wo kuganira hagati y’ubuyobozi n’abaturage turasba buri muturage kubyaza umusaruro ubutaka buto  bafite n’akandi  kazi ka buri munsi bakagakora neza bashaka inyungu  ubuyobozi bukaza bubunganira”.

- Advertisement -

Umurenge wa Rangiro, ufite ubuso buhingwaho ibigori bungana na Hegitari 805.

Ubuhingwaho  ibishyimbo ni Hegitari 1660 naho ubuhingwaho imyumbati bungana na Hegitari 887,abatuye uyu murenge bakora ubuhinzi bahinga ibyo kurya bagasagurira n’amasoko bangana na  97% by’abaturage b’umurenge wose.

Mu imurikabikorwa hagaragajwe ibikorwa bitandukanye

MUHIRE Donatien

UMUSEKE.RW /NYAMASHEKE