Perezida Kagame yihanangirije abicanyi

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Perezida KAGAME yahaye gasopo abagihohotera abarokotse Jenoside

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yihanangirije abakomeje gukorera ibikorwa by’ihohotera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu ihuriro rya 17 rya Unity Club Intwararumuri.

Abitangaje mu gihe kuwa Gatanu tariki ya 15 Ugushyingo 2024, mu Murenge wa Rukumberi, mu Karere ka Ngoma, umukecuru w’imyaka 64 warokotse Jenoside witwa Pauline Nduwamungu yishwe n’abagizi ba nabi bamusanze iwe.

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yavuze ko ibikorwa nk’ibi bidakwiye kwihanganirwa.

Yagize ati Muri uyu mwaka wa 2024, muri uku kwezi turimo, umuntu akazira icyo ari cyo cyangwa icyo abandi bazize mu myaka yashize. Tukicara aha, tukabyemera, tukabitwara nkaho ariko bigomba kugenda. Ntabwo ari uko bigomba kugenda muri ba bandi bari bakwiye kuba bafite icyo bashaka kuba, bafite ubushake ndetse bafite uburakari bavuga ngo ibyatubayeho mu mateka ntibizasubire. Ntabwo bikwiriye, ntabwo bikwiriye na busa.”

Yakomeje ati “ Abo bagira batya bakanyura mu myanya y’intoki kubera ko igihugu kiyubaka, gihendahenda, gishaka umuntu wese yumva, kigerageza kugorora ya mateka yacu,abantu bakanyura mu myanya y’intoki, bakagirira nabi abantu, bigaruka muri ayo mateka, burya iminsi ni mbarwa.”

Perezida Kagame kandi yanenze abahabwa imbabazi kubera ibyaha baba bari bakurikiranyweho ariko bafungurwa bagakomeza gukora ibyaha, ababwira ko batazihanganirwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside IBUKA, Naphtal Ahishakiye, avuga ko mu nzego z’ibanze baba bagizemo uburangare kugira ngo ibikorwa nk’ibi bibe.

Ati “Usanga aba bantu aho bari batuye, ahantu biciwe, hagati mu bantu rimwe na rimwe n’ibimenyetso bikagaragaza ko batatse, bikagaragaza ko hari n’abaturanyi babyumvise ku buryo rimwe na rimwe iyo umaze gusesengura ibyo bintu, usanga atari icyaha cyakozwe n’umuntu umwe, babiri cyangwa batatu baba bafashwe bakekwa. Usanga umuntu yatatse hakamenyekana ko hari n’abantu babyumvise, ntibatabare yewe bagacecekesha n’umuntu uwari we wese utabariza uwo muntu ugirirwa nabi, wamburwa ubuzima. “

- Advertisement -

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, ivuga ko Uyu Mukecuru Pauline Nduwamungu abaye uwa Gatanu wshwe warokotse Jenoside nyuma y’abandi bane bishwe mu mezi atatu ashize bityo hakwiye gufatwa ingamba.

UMUSEKE.RW