RPF-Inkotanyi izakomeza kuba hafi imiryango y’abanyamuryango bakoze impanuka

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Madamu Chantal Nyirandama yasezeweho kuri Catdral ya EAR Byumba

Umunyamabanga Mukuru wa RPF-Inkotanyi, Wellars Gasamagera, yakomeje imiryango y’abanyamuryango bakoze impanuka, yaguyemo Madamu Nyirandama Chantal washyinguwe kuri uyu wa Gatatu, i Gicumbi.

Hon Wellars Gasamagera mu izina ry’Umuryango wa RPF-Inkotanyi yabwiye abo mu muryango wa Nyirandama ko bakomeza kubana na bo, kimwe n’abandi bakomerekeye muri iriya mpanuka.

Ati “Turakomeza mwese tubane namwe, turakomeza kubashyigikira, turakomeza kubihanganisha, niko bigomba kugenda ariko noneho mu muryango wacu ni inshingano, nta kituvunaho nta n’icyo twinubira, turi kumwe kandi tuzakomeza tubane namwe iteka ryose.”

Ku Cyumweru tariki  24 Ugushyingo 2024 ku muhanda Gicumbi-Base, nibwo imodoka yo mu bwoko bwa Coaster yarimo Nyirandama n’abandi bantu 27 yakoze impanuka igize ahitwa kuri Sakara, we ahita apfa.

Chantal Nyirandama w’imyaka 51 y’amavuko yari rwiyemezamirimo mu bijyanye n’amahoteli, akaba yari n’umwe mu banyamuryango ba RPF-Inkotanyi.

Imodoka yari ibatwaye yakoze impanuka ubwo bari bagiye mu nama y’Umuryango RPF-Inkotanyi ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, mu karere ka Musanze.

Mukangango Danatile Perezidante w’Urugaga rw’abagore rushamikiye kuri RPF-Inkotanyi, avuga ko nyirandama Chantal yari umugore ushirika ubute, wafatanyaga n’abandi kubakira abatishoboye, gusubiza mu ishuri abana barivuyemo n’ibindi bikorwa biteza imbere Akarere ka Gicumbi.

Nyirandama Chantal yari rwiyemezamirimo mu bijyanye n’amahoteli

UMUSEKE.RW