Vision yahize guhagarika umuvuduko wa Rayon Sports

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Umutoza mukuru wa Vision FC, Mbarushimana Abdou, yavuze ko abakinnyi be biteguye kuzatsinda Rayon Sports ikaba iya mbere izaba ihagaritse umuvudo ibihe irimo byo gutsinda.

Kuri uyu wa Kane, ni bwo Vision FC yakoze imyitozo ibanziriza iya nyuma yo kwitegura umukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona, aho iyi kipe izaba yakiriye Rayon Sports mu mpera z’iki Cyumweru.

Ni umukino uteganyijwe kuzakinwa ku wa Gatandatu tariki ya 30 Ugushyingo 2024 Saa Kumi n’Ebyiri z’Umugoroba kuri Kigali Péle Stadium.

Rayon Sports izaba igiye gukina uyu mukino, imaze imikino irindwi yose itsinda kandi nta n’igitego yinjizwa mu izamu rya yo.

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, Mbarushimana Abdou utoza Vision FC, yavuze ko yiteguye kuzababaza Aba-Rayons, akaba uwa mbere uzaba ahagaritse umuvuduko Gikundiro ifite.

Ati “Ni byo Rayon Sports ni ikipe nziza. Iri kwitwara neza kuko imaze gutsinda imikino irindwi yikurikiranya. Navuga ko ari akazi kazaba kadukomereye. Umugambi dufite ni ukudasubira inyuma. Imana Yaradufashije dutsinda umukino duherutse gukina kandi turashaka gukomerezaho.”

Yakomeje agira ati “Ntekereza ko Rayon Sports ari yo izaba ifite igitutu kinini kuturusha kuko iri kurwanira umwanya wa mbere. Ibyo dushobora kubyungukiramo tukabona amanota atatu.”

Mbarushimana yavuze ko akomeje gutegura neza abakinnyi be kugira ngo bazabashe guha akazi gakomeye Gikundiro.

Ati “Tugomba gukosora ku mpande zose, tukibanda ku makosa yagiye aturanga guhera mu ntangiriro, tukagerageza gukosora udukosa tugaragara mu bwugarizi.”

- Advertisement -

Ni umutoza uhamanya n’umutima we ko ibintu byose byiza bisaba igihe no kubikorera ndetse bikajyana no kwihangana.

Aha ni ho yongeye gushimangira ko we n’abakinnyi be, biteguye kuzahagarika umuvuduko rwa Rayon Sports.

Ati “Amakipe nanyuzemo yose, aho ntatsinze Rayon Sports ushobora gusanga ari ho hakeya.”

Yakomeje agira ati “Ndi muri AS Muhanga, haba kunganya twaranganyije, no kubatsinda twarabatsinze. Muri Bugesera FC ni ho tutabshije kuyitsinda ariko ndi muri Nyanza twanganyirije kuri Stade Amahoro, muri Kibuye ndetse no muri Electrogaz, na ho narayigoye cyane.”

Vision FC iri ku mwanya wa 13 n’amanota umunani mu mikino 10 imaze gukina.

Mbarushimana Abdou yavuze ko yiteguye kuzahagarika umuvuduko wa Rayon Sports
Vision FC iri kugenda ikurira muri shampiyona

UMUSEKE.RW