Abagore babyarira mu Bitaro bya ADEPR Nyamata biherereye mu Karere ka Bugesera bishimira ko bari kubakirwa inzu y’ababyeyi izaba irimo n’ibikoresho bigezweho, ibizakemura ikibazo cy’umubyigano n’isuku idahagije yinubwaga n’ababigana.
Imirimo yo kwagura ibitaro bya ADEPR Nyamata yatangiye mu mwaka wa 2023 ku nkunga ya Imbuto Foundation mu rwego rwo korohereza abahivuriza kubona serivise nziza.
Ni igitekerezo cya Madamu Jeannette Kagame, ikazafasha kwakira impinja zavutse n’izifite ibibazo n’umubare munini w’ababyeyi basanzwe bagana ibi Bitaro.
Abivuriza kuri ibi bitaro bavuga ko bahuraga n’ibibazo birimo ubucukike by’umwihariko mu nzu ababyeyi babyariramo, inyubako zitajyanye n’igihe, ubuke bw’ibikoresho n’ubuke bw’abaganga n’abaforomo.
Umwe mu babyariye muri ibi bitaro yabwiye UMUSEKE ko ababyeyi batisanzura uko bikwiye kubera ubuke bw’ibitanda.
Ati ” Haba ubucucike bwinshi kuko hari n’ubwo usanga igitanda kimwe kiriho ababyeyi babiri baba abamaze kubyara cyangwa se n’abategereje kubyara aho usanga baba bacurikiranye.”
Undi nawe ati ” Hari ubwo batakwakira kubera ko n’abandi baba babuze aho babaryamisha ndetse n’abaganga kugira ngo bazabashe kugera ku babyeyi bose ni ikibazo.”
Bavuga kandi ko bacyurwaga kare kubera ubuto bw’aho bahererwa serivisi kugira ngo abandi babone aho bajya.
Aba babyeyi bavuga ko abana babo bazajya bavukira ahantu hisanzuye, ibyo bahurizaho n’umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Bwana Richard Mutabazi.
- Advertisement -
Uyu muyobozi avuga ko iyi nzu izatangirwamo serivisi zihabwa ababyeyi n’abana, ikaba izuzura itwaye amafaranga angana na miliyari esheshatu y’u Rwanda.
Ati ” Iriya nzu irimo yubakwa mu bitaro niyuzura tubona izakemura ikibazo cy’ibitanda, ibyumba, ibikoresho ndetse no kongera abaganga kugira ngo bite ku babyeyi babyara.”
Meya Mutabazi avuga ko inyubako isanzwe ihari ari nto aho hari igihe ababyeyi babiri bakoresha igitanda kimwe.
Ati ” Hari n’igihe ababyeyi babiri bakoresha igitanda kimwe ufite indwara ashobora kuyanduza undi ,ariko kuri ubu inyubako nshya bizikuba hafi kabiri.”
Iyi nyubako nshya izaba igizwe n’ahakirirwa ababyeyi, aho babyarira, aho bategerereza, aho babagirwa, ahashyirwa ababyeyi bamaze kubyara, aho baruhukira, ahakirirwa ababyeyi baje barembye cyane ndetse n’igice ababyeyi basanzwe barwaye bazajya bavurirwamo.
Ibitaro bya ADEPR Nyamata byakira ababyeyi baturuka ku bigo nderabuzima 15 biri mu karere ka Bugesera n’ibindi bibiri birimo ikigo nderabuzima cya Gahanga n’icya Rukumberi.
Nibura buri kwezi ikigereranyo cyerekana ko ibitaro bya Nyamata bibyaza ababyeyi 600, washyiraho abahivuriza ugasanga nibura buri kwezi bakira ababyeyi 1000.
MURERWA DIANE
UMUSEKE.RW i Bugesera