Abantu 56 bapfiriye muri Stade, nyuma y’imirwano n’imvururura byadutse hagati mu bafana b’ikipe za Labé na N’zérékoré, muri Guinée Conakry.
Ibi byabaye ku Cyumweru tariki ya 1 Ukuboza 2024, ubwo muri Stade du 3 Avril de N’Zérékoré muri Guinée Conakry mu Mujyi wa N’Zérékoré, habaga umukino hagati y’ikipe ya Labé na N’zérékoré.
Wari umukino wa nyuma mu irushanwa ryashinzwe mu rwego rwo guha agaciro Perezida Général Mamadi Doumbouya, uyoboye igihugu nyuma yo gukora Coup d’Etat mu 2021.
Ibinyamakuru byo muri Guinée Conakry, byatangaje ko ubwo uwo mukino wari urimbanyije, abafana b’amakipe ku mpande zombi ntibemeranyije ku byemezo by’umusifuzi.
Abo bafana bakababa ibihumbi 20 bari muri Stade du 3 Avril de N’Zérékoré, baje kuva mu ntambara y’amagambo, batangira guterana amabuye.
Uko guterana amabuye byatumye inzego z’umutekano zibahukamo, n’abo bararwana, bamwe bitaba imana abandi barakomereka.
Imibare yatangajwe na Leta mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere yavugaga ko hamaze kubarurwa abagera kuri 56 bapfuye.
Gusa iyi mibare ishobora kuba ari mike kuko ngo ‘Uburuhukiro bw’ibitaro bwuzuye imirambo, indi irambikwa ku mabaraza yo kwa muganga.
MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW