Abanyarwanda batatu bagiye gukina mu Budage

Nyuma yo gutsinda igeragezwa bari bamazemo iminsi mu Irerero rya Bayern Munich, abana batatu b’Abanyarwanda bamaze gushimwa n’iyi kipe ndetse bahawe nimero bazambara mu marushanwa y’i Burayi.

Tariki ya 14 Nzeri 2024, ni bwo Irumva Nerson, David Okoce na Ndayishimiye Barthazar bahagurutse mu Rwanda berekeza i Munich mu Budage.

Aba bana bose, bari bagiye mu igeragezwa, aho mu gihe bagombaga kwitwara neza, bari guhita bahabwa amahirwe yo kuguma mu makipe y’abato ya Bayern Munich.

Ni na ko byaje kugenda, aba bana babigiriyemo umugisha maze bose barashimwa ndetse bahabwa nimero bazambara umwaka utaha.

Uretse kuguma mu makipe y’abato ya Bayern Munich, aba bana bazanashakirwa andi makipe i Burayi bakinamo mu gihe baba bakomeje kuzamura urwego.

Academy ya Beyern Munich isanzwe itoranya abana bagaragaza impano kurusha abandi muri ruhago, ikaba amahirwe yo kuyikarishya bigendanye n’amasezerano u Rwanda rufitanye na FC Bayern Munich yo mu Cyiciro cya Mbere mu Budage.

Ni abana bamaze gushimwa na Bayern Munich
Buri umwe yanamaze guhabwa umwambaro w’ikipe
Buri wese afite akanyamuneza
Umwaka utaha bazaba bakina amarushanwa y’i Burayi

UMUSEKE.RW