Abayovu biteze amakiriro muri Lomami Marcel

Abakunzi ba Kiyovu Sports, bafitiye icyizere umutoza mushya w’iyi kipe, Lomami Marcel wasimbuye Bipfubusa Joslin wahagaritse akazi kubera ibirarane by’imishahara yishyuza iyi kipe yo ku Mumena.

Kuri uyu wa mbere, ni bwo hamenyekanye amakuru y’uko Kiyovu Sports yamaze kubona umutoza mushya. Lomami Marcel uheruka gutoza Espoir FC, ni we wahawe inshingano zo gutoza iyi kipe imikino yose ya shampiyona isigaye. Ni nyuma y’uko Umurundi wayitozaga, Bipfubusa Joslin ahagaritse akazi kuko avuga ko imubereyemo ibirarane by’imishahara igera kuri miliyoni 25 Frw.

Abakunzi b’Urucaca baganiriye na UMUSEKE, bavuze ko bishimiye Lomami ndetse bamufitemo icyizere cyo kuzanzahura ikipe ya bo iri ku mwanya wa nyuma kugeza ubu n’amanota umunani mu mikino 13 imaze gukina. Aba bishimira igitsure uyu mutoza agira kandi kiri mu bikenewe muri iyi kipe yo ku Mumena.

Umwe ati “Lomami ni umutoza umenyereye shampiyona yo mu Rwanda kandi buriya agira igitsure. Ikindi gikomeye agira ni ishyaka. Njye nizeye ko tuzabona amanota adukura aho turi ubu.”

Undi ati “Uretse ko Abanyarwanda twanga benewacu ndetse tutabemera ariko Lomami ni umutoza umaze gukura kandi mwiza. Njye mukundira ishyaka agira mu gushaka intsinzi. Njye nizeye ko azagira imikino myinshi atsinda.”

Undi ati “Lomami ni mwiza ariko ubuyobozi nibutamutera inkunga, nawe azananirwa kuko Kiyovu Sports nta bwo ifite abakinnyi babi ahubwo uko bafashwe ndetse n’imikorere, ni byo bituma itamera neza.”

Lomami Marcel ubu afite Licence B-CAF. Yaciye mu makipe arimo Gasogi United yazamuye, Gorilla FC na yo yazamuye, Rayon Sports yakiniye akanayibera umutoza na Espoir FC aherukamo.

Asanze Kiyovu Sports iri ku mwanya wa nyuma n’amanota umunani ndetse n’umwenda w’ibitego 17 mu mikino 13 imaze gukina.

Lomami Marcel yahawe akazi ko gutoza Kiyovu Sports

UMUSEKE.RW

- Advertisement -