Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, (FARDC), cyatangaje ko kuwa Gatatu tariki ya 25 Ukuboza 2024, cyahanuye indege nto z’intambara (drones) z’umutwe wa M 23, mu gace ko muri teritwari ya Lubero.
Radio Okapi ivuga ko aya aya makuru yemejwe na Lt Col.Mak Hazukay,ushizwe ubukangurambaga no gutanga amakuru muri batayo ya Sokola 1 mu gisirikare cya Congo.
Umutwe wa M23 ntacyo uragira icyo uvuga ku byatangajwe n’igisirikare cya leta FARDC.
Bitangajwe nabwo kuwa Gatanu w’icyumweru gishize, igisirikare cya Congo gisohoye itangazo rivuga ko “M23 iri kwinjiza mu gisirikare abana bato ku rugamba, bambaye impuzankano z’ingabo z’u Rwanda mu gace ka Mambasa na Alimbongo mu majyepfo ya teritwari ya Lubero.”
Muri iryo tangazo risinyweho na Col Mak Hazukay rivuga ko “ Ingabo za M23 ziri kujya mu nsengero, mu mashuri n’Ibitaro mu majyepfo ya Lubero bityo bihabanye n’amategeko Mpuzamahanga y’Uburenganzira bwa muntu.”
FARDC ishinja uyu mutwe wa M23 gukoresha abasivile mu ntambara mu bice uyu mutwe wamaze gufata .
Kugeza ubu imirwano irakomeje mu bice bya Lubero, mu gihe hagitegerejwe ibiganiro bya Luanda, bitegerejwe nk’igisubizo cy’amahoro arambye mu Burasirazuba bwa Congo.
Leta ya Congo yasabwe ko yajya mu biganiro n’umutwe wa M23 , gusa yo ikavuga ko itabikozwa kuko “itaganira n’umutwe w’iterabwoba.”
UMUSEKE.RW
- Advertisement -