Ibyishimo ni byinshi ku bagiye kurira iminsi mikuru mu Ntara

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Nyuma yo gufashwa kubona uburyo bworoshye bwo kujya mu Ntara batuyemo, Abanyarwanda babyukiye muri Kigali Péle Stadium, barashimira Leta y’u Rwanda ikomeje kuborohereza kujya kwizihiza iminsi mikuru bari kumwe n’imiryango ya bo.

Kuri uyu wa mbere, ni bwo abatuye ndetse n’abakorera mu Mujyi wa Kigali biganjemo abakozi bo mu rugo, bazindukiye muri Kigali Péle Stadium, aho baje gutegera imodoka zibajyana mu Ntara bavukamo kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka. Iyi gahunda yo gufatira imodoka aha ku batuye mu Mujyi wa Kigali, yashyizweho mu rwego rwo kubafasha kubona aho bategera hisanzuye.

Abazindukiye muri Kigali Péle Stadium gufata imodoka, bishimiye kuba baratekerejweho bagashyirirwaho uburyo bwo kubafasha kubona imodoka zibajyana mu Ntara bavukamo gusangira iminsi mikuru n’imiryango ya bo ndetse n’inshuti basize.

Abaganiriye na UMUSEKE, bashimiye cyane Leta y’u Rwanda idahwema kubashyiriraho gahunda nziza ziborohereza.

Umwe ati “Ni ukuri Leta y’u Rwanda ni iyo gushimwa cyane. Kubona bashyiraho gahunda nk’iyi yo kutwohereza gusanga imiryango yacu ngo dusangire iminsi mikuru. Ni abo gushimwa.”

Undi ati “Ndishimye cyane kuba ngiye kongera guhura n’umuryango wanjye. Haba hashize igihe kinini umuntu ahiga ubuzima muri Kigali ariko ni igihe cyiza cyo gusangira n’imiryango yacu.”

Undi ati “Sinzi icyo nakubwira kirenze kukubwira ko nishimye. Ubundi iyo twajyaga iwacu wasangaga hari abibirwa muri Gare ya Nyabugogo ariko hano hari umutekano uhagije. Turashima abadushyiriyeho iyi gahunda.”

Uburyo bwo guhuriza abantu bagiye mu Ntara muri Kigali Péle Stadium si bushya, kuko bwashyizweho mu rwego rwo kubafasha gutegera ahisanzuye bitewe n’ubwinshi bwa bo ndetse ariko kandi no kubera umutekano w’abantu n’ibintu.

Abagombaga guhagurukira aha, ni abagiye mu Ntara y’Amajyepfo mu Turere twa Kamonyi, Huye, Muhanga, Ruhango, Nyanza, Nyaruguru na Nyamagabe, n’abagiye mu Ntara y’i Burengerazuba banyuze mu Amajyepfo mu turere twa Nyamasheke, Karongi, Rutsiro, Rusizi na Ngororero.

- Advertisement -

Ahandi hari gutegera abagiye mu Ntara, ni muri Gare ya Kabuga ku bagiye mu Burasirazuba, Gare ya Nyabugogo ku bagiye mu Amajyaruguru n’u Burengerazuba na Gare ya Kicukiro ku bagiye mu Amajyepfo y’i Burasirazuba.

Imodoka zibatwara zazindukiye muri Kigali Péle Stadium
Buri muturage yaganaga aho akatishitiza itike imujyana
Bamwe mu batashye baba bafite ibishya batahanye
Bafite akanyamuneza ko kuba basubiye mu rugo
Banyuranagamo bagana ku modoka zibatwara
Bahawe ahafite umutekano uhagije
Buri wese yaganaga ahari Agence imutahana

UMUSEKE.RW