Abagize Komite Nyobozi ya Rayon Sports batarimo Munyakazi Sadate, bahuye bungurana ibitekerezo ku Ngengo y’Imari iyi kipe izakoresha mu mwaka wa 2025, ndetse bahise biyemeza bishakamo ubushobozi bwo kugura abakinnyi bashya bazinjiza mu kwezi kwa Mutarama 2025.
Mu ijoro ryo ku wa 20 Ukuboza 2024, abagize Komite Nyobozi ya Rayon Sports ndetse n’abagize Urwego rw’Ikirenga rwa yo, bahuye bungurana ibitekerezo ku ngingo zirimo iyo kurebera hamwe Ingengo y’Imari iyi kipe yazakoresha mu mwaka utaha. Baganiriye kandi ku hazava ibihumbi 60$ yo kugura abakinnyi bazaza kongera imbaraga muri iyi kipe mu kwezi kwa Mutarama 2025.
Ubu bushobozi bwo kongeramo abakinnyi, aba bayobozi biyemeje ko bagomba kubwishakamo bitarenze tariki ya 25 Ukuboza 2024 bidasabye ko kuyakura mu banyamuryango b’iyi kipe yo mu Nzove.
Mu bagombaga kuba bari muri iyi nama, harimo Munyakazi Sadate ariko ntiyabashije kuhaboneka ku mpamvu ze bwite. Uretse kuganira ku ngengo y’Imari y’umwaka utaha, hanamuritswe raporo y’uko umuryango wa Rayon Sports uhagaze ubu.
Hanagaragajwemo Raporo y’ibikorwa by’amezi asigaye ngo umwaka w’imikino 2024-25 urangire.
Isoko ryo kugura abakinnyi muri Mutarama 2025, Rayon Sports izaryitabira, cyane ko intego ya yo, ari kwegukana igikombe cya Shampiyona y’uyu mwaka.
Hashyizweho kandi Komisiyo Ishinzwe imyitwarire muri iyi kipe. Igizwe na Rugamba Salvator nka Perezida wa yo, Ahishakiye Phias nka Visi Perezida na Rugema Joselyne nk’Umunyamabanga w’iyi Komisiyo.
Gikundiro iracyayoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 33 mu mikino 13 imaze gukina. Irarusha umunani APR FC ya kabiri yo ifite imikino 12 imaze gukina.
UMUSEKE.RW