RD Congo yabeshye Isi yose -Amb Olivier Nduhungirehe

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda avuga ko atumva uburyo Congo yashinja u Rwanda kuzana ingingo nshya ku munota wa nyuma

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb Nduhungirehe, yagaragaje ko  “Congo ikwiye kureka kugira urwitwazo ko yamenye igomba kuganira na M23 ku munota wanyuma kuko ngo ibaganiro byabanje, yari yemeye iyi ngingo ariko ikaba yaje kwisubiraho”

Byari biteganyijwe ko Perezida Paul Kagame ahura na Perezida Antoine Felix Tshisekedi, ku buhuza bwa Perezida João Lourenço.

Kuri iki Cyumweru, Perezidansi ya RD Congo yanditse ku rubuga rwa X, yahoze ari Twitter, ivuga ko kunanirwa guhura ngo byatewe n’uko u Rwanda rwazanye amananiza mu biganiro, ivuga ko mu nama yabaye hagati y’Abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga, u Rwanda rwasabye ko hagomba kubaho ibiganiro hagati ya Guverinoma ya RDCongo n’umutwe wa M23.

Amb Nduhungirehe yabitanzeho umucyo

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda,Amb Nduhungirehe, mu butumwa yanyujije kuri X , yagaragaje ko “Guverinoma ya Congo itamenye ku munota wa nyuma ko igomba kuganira n’u mutwe wa M23 bityo ari ikinyoma cyambaye ubusa.”

Amb Nduhungirehe yemeje ko ikibazo cya M23 cyazamuwe bwa mbere mu masezerano ya Luanda , kitazanwe n’u Rwanda.

Icyakora Angola nk’umuhuza, yari yateganyije ko haba amasezerano hagati ya Congo n’u Rwanda ku wa 11 na 12  Kanama uyu mwaka kandi ko bigomba bikubahirizwa.

Amb Nduhungireho yongeraho ko “ Mu nama ya ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga yabaye kuwa 14Nzeri 2024, I Luanda,  U Rwanda rwagaragaje ko rwifuza ko RD Congo igirana ibiganiro na M23  mu gushaka igisubizo kirambye kandi ko iki kifuzo cyakiriwe muri iyi nama.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda yavuze ko “ Kuwa 26 Ugushyingo 2024,ikibazo cy’ibiganiro hagati ya Congo na  M23 cyongeye kuganirwaho n’Abaminisitiri batatu ( u Rwanda Congo na Angola) kandi ko mu gusoza iyi nama, umuhuza yasabye itsinda ryari rihagarariye  u Rwanda muri ibi biganiro  gutanga mu nyandiko icyifuzo cy’uko iki kibazo cyakemuka.”

- Advertisement -

Avuga ko u Rwanda rwoherereje inyandiko  Angola nk’umuhuza kuwa 27 Ugushyingo kandi ko iyo yagombaga gushyirwa mu masezerano hagati y’u Rwanda na Congo.

Iyo nyandiko yagira iti “ Guverinoma ya Congo yiyemeje kugira ubushake bw’ibiganiro bya Politiki n’umutwe wa M23 mu gushaka igisubiro kirambye cy’iyi ntambara haherewe ku muzi w’ikibazo.”

Amb Nduhungirehe avuga ko nubwo yagiye izana amananiza gusa kuwa 30 Ugushyingo mbere y’iminsi 15 ngo inama y’abakuru b’ibihugu yagombaga guterana ibe kuwa 15 Ukuboza 2024, umuhuza yamenyesheje u Rwanda ko “ uruhande rwa Congo rwemeye kuganira na M23 hagandewe ku masezerano ya Nairobi.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda avuga ko  bityo atumva uburyo Congo yashinja u Rwanda kuzana ingingo nshya ku munota wa nyuma

Ati “Ni gute Perezidansi ya Congo yabeshya Isi ,yemeza ko U Rwanda rwazamuye ibiganiro na M23 ku munota wa nyuma, mu nama ya karindwi ihuza ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga. Ese iki kinyoma kizagarukira he ?

Nubwo inama yajemo imbogamizi,Perezida Felix Tshisekedi, yari yamaze kujya muri Angola, ndetse yagiranye ibiganiro na Perezida w’icyo gihugu João Lourenço na Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya, akaba ari we wari umuhuza mu biganiro by’Abanye-Congo bibera i Nairobi, kugeza ubu byahagaze.

UMUSEKE.RW