Umutwe wa M23 werekanye abasirikare ba FARDC bafashwe

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Ibikoresho M23 ivuga ko yafatiye ku rugamba

Umutwe wa M23 ufatanya n’ihuriro Alliance Fleuve Congo wasohoye amashusho arimo abantu bambaye imyambaro ya gisirikare n’abasivile, ivuga ko ari abo mu ngabo za Congo.

Video yafashwe ku wa Kane tariki 26 Ukuboza, 2024 Umuvugizi wa AFC/M23, Lt.Col Willy Ngoma avuga ko abafashwe ari abasirikare ba Congo, FARDC n’abo bafatanya barimo urubyiruko rwa Wazalendo n’abo muri FDLR.

Mu bafashwe barimo abafite munsi y’imyaka y’ubukure, nk’umwe wo muri FDLR avuga ko afite imyaka 13 y’amavuko.

Kugeza ubu ntacyo FARDC iravuga kuri bariya berekanywe, na bo ntabwo bahawe umwanya ngo bavuge imyirondoro yabo.

Bariya bafatiwe ahitwa Alimbongo muri Teritwari ya Lubero nk’uko M23 ibivuga.

Si ubwa mbere izi nyeshyamba zerekanye ko hari abasirikare mu bo zihanganye na bo zafashe, kuko ziherutse kwerekana Abarundi bafatiwe mu mirwano.

VIDEO

Muri iki cyumweru, ingabo za Congo zerekanye umusore wakomeretse zivuga ko ari umusirikare wafatiwe ku rugamba.

- Advertisement -

Uyu musore uvuga ko afite imyaka 22 y’amavuko amakuru yatanze yateje impaka, kuko ntiyavuze ibimuranga bya gisirikare, ntiyavuze n’abayobozi be.

Igisirkare cy’u Rwanda kibinyujije kuri X yahoze ari Twitter cyamaganye ibivugwa, kivuga ko IRADUKUNDA Jean de Dieu atari umusirikare w’u Rwanda.

Kugeza ubu nta na rimwe abarwanira muri Congo hagati ya M23 na FARDC hari bwabeho guhererekanya imfungwa z’intambara ku mugaragaro.

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *