Nyuma y’uburwayi bwamuzahaje bugatuma abura mu kazi ke ka buri munsi ko gutoza, umutoza, Kanyankore Gilbert Yaoundé watoje amakipe arimo Vital’o y’i Burundi n’Amavubi yegukanye Cecafa 2014, yahawe icyubahiro ubwo yasezerwagaho nyuma yo guhagarika ku mugaragaro gutoza.
Hashize igihe humvikana inkuru y’incamugongo i Burundi no mu Rwanda, ivuga ko Kanyankore Gilbert Yaoundé ufite izina rinini muri ruhago y’ibi Bihugu byombi, amaze igihe arembejwe na kanseri.
Mu rwego rwo kumufasha muri ibi bihe, i Burundi hateguwe umukino wo gukusanya inkunga yo gufasha uyu mutoza kwivuza neza ndetse akabona n’ibindi akeneye bya buri munsi.
Hateguwe umukino wahuje abo Kanyankore yatoje bose muri Vital’o ndetse n’abahanzi bo mu gihugu cy’u Burundi. Uyu mukino wabereye mu Ngagara, mu bawitabiriye harimo Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru i Burundi, Afande Muyenge Aléxandré.
Yaoundé wuzuzaga imyaka 73, yahagaritse gutoza ku mugaragaro ndetse ahabwa icyubahiro n’abo yatoje bose ndetse n’abakunzi ba Siporo muri rusange muri aka Karere. Uyu mutoza yahesheje Vital’o ibikombe 22 bya shampiyona ndetse ahesha Rwanda B igikombe cya Cecefa 1999 cyabereye mu Rwanda ubwo yari umwungiriza wa Nando watozaga Mukura VS icyo gihe.
Kanyankore yatoje amakipe ane akomeye mu Rwanda, arimo Kiyovu Sorts, Rayon Sports, Mukura VS na APR FC. Yatojeho kandi ikipe y’Igihugu, Amavubi.
UMUSEKE.RW