Amavubi ntazitabira CHAN 2024

Nyuma ya tombola igaragaza uko Ibihugu byabonye itike bizaba biri mu matsinda ane y’irushanwa ry’Igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu Bihugu bya bo (CHAN 2024), hahise hamenyekana amakipe azahatanira imyanya ibiri isigaye ngo yuzure 19.

Ku wa 15 Mutarama 2025 mu Mujyi wa Nairobi, ni bwo habaye tombola igaragaza amatsinda ane agizwe n’ibihugu 17 byamaze kubona itike yo kuzakina CHAN 2024 izakinwa muri Kanama uyu mwaka, ikazabera muri Uganda, Kenya na Tanzania.

Iri rushanwa biteganyijwe ko rizakinwa n’amakipe 19 azaba ari mu matsinda ane arimo atatu agizwe n’ibihugu bitanu, irindi rimwe rikazaba ririmo ibihugu bine.

Benshi bibazaga ko imyanya ibiri isigaye u Rwanda rushobora kuzabonamo umwanya umwe, ariko CAF, yarukuriye inzira ku murima.

Iyi myanya ibiri isigaye, izahatanirwa n’ibihugu bitandatu birimo Misiri, Algérie, Afurika y’Epfo, Ibirwa bya Comores, Gambia na Gabon.

Aha hagomba kuzabonekamo Ibihugu bibiri bizahita bishyirwa mu itsinda rya C kugira ngo byuzuze amakipe atanu.

Itsinda rya A ririmo Kenya, Maroc, Angola, Zambia na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Itsinda B ririmo Tanzania, Madagascar, Burkina Faso, Centrafrique na Mauritanie. Irya C ririmo Guinée, Niger na Uganda, mu gihe irya D ririmo amakipe ane agizwe na Nigeria, Sénégal, Congo Brazzaville na Sudan.

Amavubi ntagikinnye CHAN 2024

UMUSEKE.RW