Amavubi y’Abagore aravugwamo umutoza ukomoka mu Bufaransa

Ikipe y’Igihugu, Amavubi, y’Abagore [She-Amavubi], iravugwamo umutoza ukomoka mu Bufaransa, Bérnard Rodriguez w’imyaka 60 waciye mu makipe arimo Espérance de Tunis yo muri Tunisie.

Mu minsi ishize, ni bwo umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, yavuze ko mu bibaraje inshinga, harimo guha amasezerano uzaba ari umutoza mukuru w’ikipe y’Igihugu y’Abagore [She-Amavubi] ndetse n’amakipe y’abato.

Ni muri urwo rwego, hahise hatangira gushakwa uwazatoza aya Amavubi y’Abagore. Ku ikubitiro, hahise hatekerezwa Bérnard Rodriguez ukomoka mu gihugu cy’u Bufaransa. Uyu mutoza waciye makipe menshi y’iwabo, bivugwa ko ari we ufite amahirwe menshi yo guhabwa aka kazi.

Biteganyijwe ko nta gihindutse, ku wa gatatu wa tariki 15 Mutarama 2025, ari bwo hazafatwa umwanzuro wa nyuma ku uzatoza iyi kipe y’Igihugu. Bivugwa ko uzahabwa izi nshingano, ari nawe uzaba ashinzwe ikipe y’Igihugu y’Abangavu batarengeje imyaka 20.

Gusa n’ubwo havugwa ibi, Komiseri uyobora Komisiyo Ishinzwe Iterambere rya Ruhago y’Abagore muri Ferwafa, Munyankaka Ancille, yahakanye ko nta biganiro bigeze bagirana n’uyu mutoza.

Ati “Oya. Nta biganiro biriho rwose.”

Mu makipe  Bérnard yatoje, harimo ikipe y’Igihugu ya Mauritanie nk’umwungiriza, Espérance de Tunis nk’umwungiriza, ikipe y’Igihugu ya Arabie Saoudité y’abatarengeje imyaka. Yatoje kandi amakipe menshi y’iwabo mu Bufaransa.

Biteganyijwe ko Amavubi y’Abagore, azakina na Misiri tariki ya 17 n’iya 26 Gashyantare 2025, mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’abagore cya 2026.

Bérnard Rodriguez ashobora guhabwa gutoza Amavubi y’Abagore

UMUSEKE.RW

- Advertisement -