Basketball: APR BBC yegukanye ikindi gikombe – AMAFOTO

Nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona ya Basketball y’Icyiciro cya mbere 2024-25 y’abagabo, APR BBC yatsinze REG BBC amanota 73-53, yegukana igikombe kiruta ibindi muri uyu mukino (Super Coupe).

Ni umukino wabereye muri BK Arena mu ijoro ryo ku wa 17 Mutarama 2025 guhera Saa mbiri n’igice. Abakunzi b’umukino wa Basketball, bari benshi, cyane ko bari banawukumbuye.

Ikipe y’Ingabo yari nziza muri uyu mukino, yatangiye neza ifashwa na Diarra Aliou nk’ibisanzwe, maze iyobora uduce tubiri twa mbere ku manota 33-30.

APR BBC yagaragaza imbaraga nyinshi, yagarukanye nyinshi mu duce tubiri twa nyuma ndetse bituma irangiza umukino itsinze REG BBC amanota 73-53. Ikinyuranyo cy’amanota 20, byahitaga byerekana uko ikipe yarushije indi.

Diarra Aliou ukinira ikipe y’Ingabo, ni we watsinze amanota menshi mu mukino (19), mu gihe Thomas Cleveland Jr wa REG BBC, yamuguye mu ntege (18).

Ni irushanwa ryari riteguwe ku nshuro ya mbere n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Basketball (FERWABA).

APR BBC yegukanye igikombe cya Super Coupe cyari gikinwe bwa mbere
Bakomereje aho bari bagarukiye ubwo batwaraga Patriots BBC igikombe cya shampiyona
Ibyishimo byari byinshi kuri aba bakinnyi
Ikindi gikombe cyasanze ibindi
Gusa ntibyabujije ko abarebye uyu mukino baryohewe
Ikipe y’Ingabo yayoboye umukino igice kinini cya wo
Diarra Aliou wa APR BBC, yayifashije kwegukana iki gikombe
Ntore Habimana, yari ahabaye
Abakinnyi ba REG BBC ntacyo bayimye
Ni umukino wari indya nkurye
Batanze byose ariko ntiwari umunsi wa bo
Ikipe ifite abeza kurusha indi, ni yo yatsinze

UMUSEKE.RW