Ubuyobozi bw’ikipe ya Patriots BBC, bwemeje ko Niyomugabo Sunny, ari we mutoza mukuru wa yo nk’umusimbura wa Henry Mwinuka uherutse kujya muri Tigers BBC.
Niyomugabo yahawe izi nshingano nyuma yo kuyibera kapiteni wa yo ku nshuro ya mbere mu 2014 ubwo yashingwaga. Kuva ubwo, uyu mutoza yakomeje kuba muri Patriots BBC yungirije abatoza batandukanye bayinyuzemo.
Sunny si mushya muri Basketball y’u Rwanda, kuko yabaye umwe mu beza muri shampiyona. Yegukanye ibikombe bya shampiyona inshuro esheshatu mu makipe atandukanye arimo KBC, APR BBC na Patriots BBC.
Patriots BBC izatangira shampiyona ku wa Gatanu, tariki ya 24 Mutarama 2025 yakira Azomco BBC Saa 18:30 muri Lycée de Kigali.
UMUSEKE.RW