Biciye muri Komisiyo Ishinzwe Abasifuzi mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, abasifuzi 98 basifura muri shampiyona y’abato, bahawe amahugurwa.
Uko iminsi yicuma, ni ko abasifuzi bato bo mu gice cya ruhago mu Rwanda, bakomeza kwiyongera mu byiciro bitandukanye.
Abato bahisemo mwuga wo gusifura, bahabwa amarushanwa y’abakiri bato ndetse n’imwe mu mikino yo muri za shampiyona z’Icyiciro cya Gatatu na mike yo mu Cyiciro cya Kabiri.
Bitewe n’uko ubumenyi bwa bo buba budahagije mu misifurire, Komisiyo Ishinzwe Abasifuzi muri Ferwafa, ihugura abasifuzi uko buri shampiyona igiye gutangira.
Abaheruka guhugurwa vuba, ni abasifuzi bato bagera kuri 98, barimo abahungu 80 n’abakobwa 18. Aba bari gusifura shampiyona y’abatarengeje imyaka 20 yatangiye mu Cyumweru gishize.
Ni amahugurwa yabaye ku wa 14-17 Mutarama uyu mwaka, atangwa n’abarimu b’abasifuzi batandukanye. Ubwo yasozwaga.
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, Munyantwali Alphonse, yasabye kuzabyaza umusaruro ubumenyi bahawe, mu gihe Komiseri wa Komisiyo Ishinzwe Abasifuzi mu Rwanda, Hakizimana Louis, yabasabye kuzakorana umwete kandi ko ari byo bizabafasha kuzavamo abasifuzi beza b’ejo hazaza.
Kuri ubu, mu Rwanda hari gutangwa amahugurwa yo gukoresha Ikoranabuhanga ryunganira abasifuzi (Video Assistant Referee), ari guhabwa abasifuzi mpuzamahanga b’Abanyarwanda.
UMUSEKE.RW