Gicumbi: Meya yikoreye ijerekani afatanya n’urubyiruko kubakira umuturage

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Mayor wa Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel yikoreye Ijerekani y'amazi ajya kubumba amatafari y' inzu bubakiye umuturage

Umuyobozi w’ Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel yakanguriye urubyiruko gukorera igihugu badasigana.  Ibi yabivuze nyuma y’uko bari batunguwe no kumubona yikoreye ijerekani y’amazi ari gutanga umusanzu wo kubumba amatafari agomba kubakira inzu umuturage utishoboye.

Kuri uyu wa 13 Mutarama 2025 nibwo ihagatangijwe urugerero rudaciye ingando icyiciro cya 12.

Ubwo yatangizaga icyo gikorwa, Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi,Nzabonimpa Emmanuel, yasabye urubyiruko kureka amagambo  ahubwo bakerekana ibikorwa by’indashyikirwa nyuma y’uko hari bagenzi babo usanga batanga umusanzu mu buryo butandukanye bw’ imihigo ariko byagera mu  gihe cyo kuyesa ugasanga ibikorwa byabo nta burambe bigize kuko bitamara kabiri.

Avuga ko nk’ ubuyobozi bw’ biteguye kubafasha mu gihe bazajya bahura n’ imbogamizi bari mu bikorwa bigamije guteza imbere ibikorwaremezo, ndetse n’aho bazajya bakora  ubukangurambaga mu baturage biteguye kubashyigikira.

Yagize ati” Ndagira ngo nsabe urubyiruko ruri ku rugerero dufatanye kumenya ko igihugu kibakunda kandi kiteguye kubashyigikira ngo mwiteze imbere, turabasaba kujya mwitabira ibikorwa biteza imbere igihugu mukabikora neza kandi mukabigira ibintu byanyu, murabizi ko uhinga mu kwe adasigaana”.

Akomeza agira ati”  Hari abantu tujya tubona bakora ibintu ariko ukabona ntibirambye, gusa iyo ukoze neza kandi ukabikorana umutima ukunze birakomera, natwe aho muzajya muducyenera twiteguye kubafasha”.

Ngendahimana Anaclet uri mu rubyiruko rwa Gicumbi, avuga ko  biteguye gukomereza aho bagenzi babo bari bagejeje mu gutanga umusanzu wo guteza imbere abaturage no kwigisha uburyo bwo kwirinda ibyorezo by’ indwara zikunze kuvugwa hamwe na hamwe.

Ati” Turi Inkomezabigwi icyiciro cya 12 twiteguye gukomereza aho bagenzi bacu bari bagejeje, badukanguriye gukunda igihugu kandi tukagikorera tudasigana, natwe twarabitojwe kandi tugomba gufasha abaturage kubaka ibiraro by’ amatungo ku buryo batazongera kurarana n’ ihene cyangwa intama.”

Ayinkamiye Clarice we yagize Ati” Twe nk’urubyiruko twiteguye gufasha bagenzi bacu bataye amashuri bakagaruka kwiga, kurwanya amakimbirane ndetse no kwigisha uko bategura indyo yuzuye bikazafasha kurwanya imirire mibi mu bana no gukumira igwingira”.

- Advertisement -

Mu karere ka Gicumbi habarurwa urubyiruko rw’Inkomezabigwi rugiye kwitabira urugerero rugera ku bihumbi 3500 ruzajya rufasha abaturage mu bukangurambaga bw’isuku, gukora imihanda yangiritse, no kubakira inzu abatishoboye.

Urubyiruko rw’ Inkomezabigwi za Gicumbi hamwe n’ abayobozi b’ Akarere
Urubyiruko twabimenye amatafari yo kubakira inzu umuturage utishoboye

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *