Hakim Sahabo yabonye ikipe nshya – AMAFOTO

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Umukinnyi w’Umunyarwanda w’ikipe y’Igihugu, Amavubi, Hakim Sahabo wakiniraga Standard de Liège, yatijwe mu ikipe ya Beerschot ikina shampiyona y’icyikiro cya mbere mu Bubiligi.

Beerschot niyo yabitangaje ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Mutarama 2025 ndetse n’iyi kipe ya Standard de Liège yakiniraga imwifuriza amahirwe masa. Aya makipe yombi yemeranyije ko uyu mukinnyi atizwa kuzageza uyu mwaka w’imikino wa 2024/25 urangiye.

Ibi bigiye kuba nyuma y’uko mu mwaka ushize w’imikino ari bwo Hakim Sahabo yazamuwe mu ikipe ya Standard de Liège nkuru akuwe mu bato ndetse akajya akinishwa ku mikino itandukanye aho yanabanzaga mu kibuga.

Gusa kuva uyu mwaka w’imikino watangira, Sahabo yagize imvune yatumye gutakaza umwanya wo gukina, ndetse birangira bimuviriyemo gusubizwa mu ikipe y’abato.

Beerschot itijwe uyu mukinnyi w’imyaka 19 ukina mu kibuga hagati mu gice kigana imbere,  yari yabanje kwifuza kumugura gusa biza gukomwa mu nkokora n’uko yafatiwe ibihano byo kutemererwa kugura abakinnyi.

Iyi kipe iri ku mwanya wa nyuma kugeza ubu. Umutoza wa yo ni Dirk Kuyt wakiniye ikipe ya Liverpool, mu gihe nyirayo ari umuherwe ukomoka muri Arabie Saoudité, Abdullah bin Mossad bin Abdul Aziz Al Saud.

Hakim Sahabo yatijwe muri Beerschot
Hakim imvune yagize yatumye atizwa kubera kubura umwanya wo gukina mu ikipe ye
Ni umusore ugiye gutangira ubuzima bushya

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *