Irebero Goalkeeper T.C yasubukuye gahunda zo gufasha abanyezamu

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Irerero risanzwe rifasha abanyezamu batandukanye mu Rwanda, Irebero Goalkeeper Training Center, ryasubukuye ibikorwa byo gutoza abanyezamu mu rwego rwo kubafasha kuzamura urwego rwa bo.

Ubusanzwe iri rerero ryashinzwe na Higiro Thomas wabaye umunyezamu ukomeye mu Rwanda, rikora ibikorwa bigamije gufasha abanyezamu bakiri bato ndetse n’abakuze baba bifuza kuguma ku rwego rwiza. Ryagiye rifasha amakipe atandukanye kubona abanyezamu beza kandi bakiri bato.

Nyuma y’iminsi rihagaritse gahunda zo gutoza abanyezamu, ubu ryongeye gusubukura gahunda zo kubafasha kongera kuzamura urwego. Kuri ubu, Irebero Goalkeeper Training Center, ryashyizeho gahunda y’imyitozo y’iminsi ibiri mu cyumweru.

Ni ku wa mbere no ku wa gatatu Saa Kumi n’Ebyiri za mu gitondo kuri Kigali Pelé Stadium. Higiro Thomas utoza abanyezamu ba Gorilla FC, afatanyije n’abandi batoza batandukanye, ni bo bakoresha aba banyezamu imyitozo.

Uretse gutoza abanyezamu, iri rerero rinahugura abatoza b’abanyezamu mu rwego rwo kubafasha kongera ubumenyi hagamijwe Iterambere ry’abanyezamu mu Rwanda.

Irebero Goalkeeper Training Center, yongeye gusubukura gahunda zo gufasha abanyezamu biganjemo abato
Iri rerero riherutse kuzanguruka mu bice bitandukanye by’Igihugu, rishaka abanyezamu beza bakiri bato
Basanzwe bakora gahunda zo gushaka abanyezamu bakiri bato beza, bakabafasha kuzamura urwego
Irebero Goalkeeper Training Center yifashisha abatoza bo mu cyiciro cya mbere

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *