Nyuma yo guhagarika akazi ayishinja kutubaha ibikubiye mu masezerano bagiranye, Nizigiyimana Karim uzwi nka Mackenzi ukina ku ruhande rw’iburyo mu bwugarizi, yahisemo kwandikira iyi kipe ayimenyesha ko yamaze gusesa amasezerano y’umwaka umwe yari aherutse gusinyira iyi kipe.
Ikipe ya Kiyovu Sports, yatangiye uyu mwaka w’imikino 2024-25, ifite ibibazo by’amikoro byatewe n’ibihano yafatiwe na FIFA kubera abakinnyi bayireze bayishinja kutubaha ibikubiye mu masezerano bari bagiranye. Urucaca byarugejeje ku mwanya wa nyuma ruriho ubu, ndetse binarugiraho ingaruka mbi zo gutakaza bamwe mu beza rwari rufite.
Iyi kipe yo ku Mumena, yisanze igomba gukinisha abakinnyi bari bakiyifitiye amasezerano mu mwaka ushize, cyane ko kugeza ubu itemerewe kugira abo yandikisha bashya.
Mu bongereye amasezerano muri Kiyovu Sports, ku ikubitiro harimo Nizigiyimana Karim Mackenzi. Uyu mukinnyi uri mu beza bakina ku ruhande rw’iburyo inyuma, yari yasinye amasezerano y’umwaka umwe ariko urangira atishyuwe miliyoni 3 Frw bari bumvikanye.
Uyu mukinnyi yagerageje kwishyuza ubuyobozi ariko bukomeza kumurerega kugeza ubwo afashe umwanzuro wo gusesa amasezerano. Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, avuga ko yandikiye ubuyobozi bw’Urucaca inshuro zigera kuri ebyiri yishyuza ideni afitiwe ariko bamwima amatwi.
Nyuma yo gukomeza kwirengagiza nyamara hari bagenzi be bahawe amafaranga bumvikanye n’ikipe, Karim yahisemo kwandika ibaruwa isesa amasezerano ndetse Kiyovu Sports yemeza ko yayibonye.
Amakuru avuga ko mu rwego rwo korohera iyi kipe, Nizigiyimana yabasabye kubanza kwishyurwa miliyoni 3 Frw z’amasezerano yasinye umwaka ushize, hanyuma ay’undi umwaka umwe yasinye, bakazibireba nyuma.
Aganira na UMUSEKE, Mackenzi, yahamije ko kugeza ubu atakiri umukinnyi wa Kiyovu kuko kuva imikino y’igice kibanza cya shampiyona yarangira, yari yaramaze gusesa amasezerano.
Ati “Narasheshe. Si uguhagarika imyitozo. Amasezerano y’umwaka ushize, narayikinnye. Nta n’icumi bampaye.”
- Advertisement -
Yakomeje agira ati “Nta bwo wakorera imyaka ibiri yose ubuntu.”
Amakuru avuga ubwo abakinnyi baheruka guhembwa ½ cy’umushahara wa Ukuboza 2024, we atahembwe, ubwo yabazaga impamvu atahembwe, asabwa kubanza kuza mu myitozo ngo ahembwe nyamara yishyuzaga ukwezi yakozemo akazi k’iyi kipe ndetse kuguhembwa ni uburenganzira bwe.
Aje yiyongera ku bandi bakinnyi barimo Mbonyingabo Regis, Ndizeye Eric na Mosengo Tansele, bahagaritse imyitozo. Kiyovu Sports yasoje imikino ibanza ya shampiyona, iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 12 n’umwenda w’ibitego 16.
UMUSEKE.RW