Minisitiri Mutamba yahakanye kwica imfungwa 102

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Urubyiruko rwishoye mu bugizi bwa nabi i Kinshasa ruzwi nka Kulunas

Congo yahakanye amakuru avuga ko yishe imfungwa 102 binyuze mu ishyirwa mu bikorwa ry’igihano cy’urupfu ku bahamwe n’ubujura bwo mu mujyi bazwi nka “Kulunas” i Kinshasa.

Umunyamakuru Steve Wembi kuri X yavuze ko Minisitiri w’ubutabera, Constant Mutamba yahakanye ibyavuzwe n’Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika, Associated Press byemeje ko yabivugiye mu kiganiro bagiranye.

Mutamba yavuze ko icyo kiganiro ntacyo yahaye AP.

Inkuru ya AP ivuga ko Leta ya Congo Kinshasa yishe imfungwa 102 mu cyumweru gishize, ndetse ko abanda 70 bategereje igihano cy’urupfu.

Iyo nkuru ivuga ko byatangajwe na Minisitiri Mutamba ku Cyumweru mu makuru yahaye Associated Press.

AP ivuga ko abagabo bari mu kigero cy’imyaka 18 na 35, bazwiho ubujura bwo mu mujyi “Kulunas”, biciwe muri Gereza ya Angenga mu Ntara ya Mongala, yahoze ari agace k’intara ya kera ya Equateur.

Iyo nkuru ikomeza ivuga ko abantu 45 bishwe mu mpera z’ukwezi k’Ukuboza 2024, abandi 57 bishwe mu mpera z’iki cyumweru.

Cyakora ikinyamakuru reporter.cd cyo muri Congo kivuga ko muri Operasiyo yiswe NDOBO, Minisitiri Mutamba Constant yakurikiye umuhango wo kujyana muri gereza ya Angenga imfungwa 70 akaba yaranazisabye gusezera ku bo zahemukiye no gusaba imbabazi bwa nyuma.

Minisitiri Mutamba yagize ati “Turi ku Cyumweru, mugiye kwicwa, mutangire musabe imbabazi.”

- Advertisement -

Yakomeje abwira izo mfungwa ati “Musabe imbabazi abo mwahemukiye, abo mwishe, n’abagore mwafashe ku ngufu. Uyu munsi muragiye ariko ntabwo muzagaruka.”

Uyu muyobozi yakomeje abwira izo mfungwa ko hagiye gushyirwa mu bikorwa igihano cy’urupfu.

Urubyiruko rwishoye mu bikorwa by’ubujura n’ubugizi bwa nabi i Kinshasa rwakunze gutungwa agatoki mu guhungabanya umutekano mu bikorwa rukora.

Bamwe muri bo Leta yagiye ibafata ikabajyana ahantu hihariye bakagororwa, bakanigishwa guhinga no gukora indi mirimo.

Leta ya Congo yahakanye ko yishe Kulunas 102

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *