Mukura yongereye imbaraga mu busatirizi bwa yo- AMAFOTO

Ubuyobozi bwa Mukura VS, bwahaye ikaze abakinnyi babiri bashya, Destin Exaucé Malanda na Ayilara Samson Oladosu.

Nyuma yo gusoza imikino ibanza iri mu makipe arindwi ya mbere, Mukura VS, ikomeje kongera imbaraga zo kuyifasha kwigira mu myanya yindi y’imbere.

Muri uko gushaka izindi mbaraga, iyi kipe iterwa inkunga n’Akarere ka Huye, yongeyemo abakinnyi babiri bakina mu gice cy’ubusatirizi.

Abo ni Destin Exaucé Malnda ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wakiniraga Amagaju FC n’Umunya-Nigeria, Ayilara Samson Oladosu wakiniraga Sunshine Stars y’iwabo.

Bombi basinye amasezerano y’umwaka umwe n’igice kuri buri umwe. Mukura yasoje imikino ibanza iri ku mwanya wa karindwi n’amanota 21.

Destin Malanda ni umukinnyi mushya wa Mukura VS
Yahise anahabwa ikaze
Ayilara Samson nawe yasinyiye Mukura VS
Bati tuguhaye ikaze mu rugo rushya

UMUSEKE.RW