RG yanyagiwe, SOF igera ku mukino wa nyuma – AMAFOTO

Mu irushanwa ngarukamwaka rya Gisirikare “Heroes Cup”, ikipe ya Special Operations Forces yatsinze Diviziyo ya 5 igitego 1-0, isanga Ishuri ry’Imyitozo ya Gisirikare rya Gabiro ku mukino wa nyuma nyuma yo gusezerera Republican Guard.

Imikino ya 1/2 muri iri rushanwa rya Gisirikare “Heroes Cup” ry’uyu mwaka, yabaye kuri uyu wa Gatandatu. Iyo mu mupira w’amaguru, yabereye kuri Kigali Pelé Stadium.

Umukino wabanje wahuje Abasirikare barinda Abayobozi Bakuru b’Igihugu (Republican Guard) n’Abiga mu Ishuri ry’Igako, wari utegerejwe na benshi ahanini bitewe n’amazina y’amakipe yakinaga.

Bitewe n’uburyo imikino y’iri rushanwa iba ikomeye ndetse inakunzwe, inahabwa abasifuzi basanzwe basifura shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Rwanda. Nk’uwahuje RG na CTC Gabiro, wasifuwe na Uwikunda Samuel wari hagati mu kibuga mu gihe Dieudonné uzwi nka Dodos, yari umunyagitambaro wa mbere.

Ni umukino watangiye utuje, amakipe yombi yigana bikomeye byatumaga ukinirwa cyane mu kibuga hagati. Mu minota 30, Republican Guard yatangiye kugera imbere y’izamu cyane ku buryo bw’ibitego bwabonwaga na Ndagijimana Pierre na Shema Mike.

Ku munota wa 35, CTC Gabiro yazamutse neza cyane Hakizamungu Sadone ahindura umupira imbere y’izamu usanga Mugabowukuri Jean Pierre atsinda igitego cya mbere.

Igice cya mbere cyarangiye Ishuri ry’Imyitozo ya Gisirikare rya Gabiro ryatsinze Republican Guard igitego 1-0.

Ishuri rya Gabiro ryakomereje aho ryasoreje igice cya mbere kuko bidatinze ku munota wa 49, Mugisha Olivier yatsinze igitego cya kabiri, ku mupira wari utewe na Mugabowukuri ugakubita umutambiko w’izamu nawe agasongamo.

Mu minota 60, Republican Guard yagerageje gusatirana imbaraga ariko ab’inyuma ba CTC Gabiro n’umunyezamu wayo Manzi Yves bakayibera ibamba.

- Advertisement -

Gabiro yazamukanye umupira neza Hakizamungu Sadone yisanga asigaranye n’umunyazamu Mugabo Eric bonyine atsinda igitego cya gatatu, ku munota wa 67.

Republican Guard yatangiye kuva mu mukino no gutakaza imipira bya hato na hato. Myugariro Nsengiyumva Claude yasubije umupira inyuma ashaka umunyezamu Mugabo ariko Rutayoba Philbert arawumutanga atsinda igitego cya kane ku munota wa 72.

Mu munota wa 86, Ntwari Erneste yatereye hanze y’urubuga rw’amahina ishoti rikomeye atsinda impozamarira ya Republican Guard.

Ku munota wa 88, Hakizamungu Sadone yongeye kuzamuka yihuta acenga umunyezamu Mugabo Eric atsinda igitego cya gatanu cya CTC Gabiro.

Umukino warangiye Ishuri ry’Imyitozo ya Gisirikare rya Gabiro ryanyagiye Ikipe y’Abasikare barinda abayobozi bakuru b’igihugu (Republican Guard) ibitego 5-1 rigera ku mukino wa nyuma wa Heroes Cup mu mikino ya gisirikare.

Undi mukino wa ½ wari than we amaso, ni uwo Special Operations Force yatsinze Diviziyo ya 5 igitego 1-0 cya Isimbi Sano.

Umukino wa nyuma uteganyijwe tariki ya 31 Mutarama 2025 ku munsi wo kwizihiza Intwari z’Igihugu.

Indi mikino ikinwa muri iri rushanwa, ni Basketball,Netball, Kumasha, Gusiganwa ku Maguru na Volleyball.

Abasirikare biga mu Ishuri rya Gako, ubwo bishimiraga intsinzi
Gusezerera Republican Guard, byari ibyishimo byinshi kuri bo
RG ntizibagirwa uyu munsi
SOF ubwo yishimiraga igitego cy’intsinzi
Diviziyo ya Gatanu yatsindiwe muri 1/2
Ati twe turarasa
Ati mwambonye?
Special Operations Force izahura n’Ishuri rya Gako
Uko igitego cyishimiwe
Ni imikino iba irimo guhangana
Haba harimo imbaraga nyinshi
Abasifuzi bo mu cya mbere, ni bo basifura iyi mikino
Igisobanuro cy’ibyishimo by’igitego

UMUSEKE.RW