Amavubi y’Abagore yimanye u Rwanda mu Misiri

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore y’umupira w’Amaguru, She-Amavubi, yanganyije n’iy’Igihugu ya Misiri ibitego 2-2 mu mukino wo kwishyura wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’Abagore kizabera muri Maroc uyu mwaka.

Ku wa 25 Gashyantare, ni bwo kuri Stade yitwa Suez Canal Authority Stadium, habereye umukino wo kwishyura wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’Abagore, wahuje ikipe y’Igihugu ya Misiri y’Abagore y’umupira w’amaguru n’Amavubi y’Abagore.

Ni umukino u Rwanda rwaje gukina rukeneye intsinzi irenze ikinyuranyo cy’igitego kimwe rwari rwatsindiwe i Kigali kugira ngo rubashe gukomeza mu kindi cyiciro.

N’ubwo aba bakobwa b’u Rwanda babanjwe igitego hakiri kare ku munota wa gatandatu w’umukino, nta bwo bigeze bacika intege kuko ku munota wa 30, Usanase Zawadi nawe yahise anyeganyeza inshundura maze igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya igitego 1-1.

Ku munota wa 61, Misiri yongeye kubona izamu ariko abakinnyi b’Amavubi y’Abagore, bakomeza kugaragaza ubushake bwo kukishyura kugeza umukino ugeze ku munota wa 90. Ubwo hongerwagaho iminota ine, Usanase Zawadi yongeye guca mu rihumye ba myugariro b’Ababaru maze yishyurira u Rwanda umukino urangira ari ibitego 2-2.

Misiri yahise ikomeza kubera umukino yari yatsindiye u Rwanda i Kigali igitego 1-0. Bisobanuye ko izakina mu kindi cyiciro kizatanga ikipe izahita yerekeza mu Gikombe cya Afurika cy’Abagore kizabera muri Maroc.

Amavubi y’Abagore yaguye miswi na Misiri yari iwayo
Zawadi yatumye u Rwanda ruva mu Misiri rutahasebeye

UMUSEKE.RW