APR FC yanyagiye Musanze FC iyisezerera mu Gikombe cy’Amahoro

Nyuma yo kunyagira Musanze FC ibitego 4-0 mu mukino wo kwishyura wa 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro, ikipe y’Ingabo yahise ikatisha itike ya ¼ yiyongera ku makipe arimo Rayon Sports na Police FC.

Kuri uyu wa Gatatu, habaye imikino itatu yo kwishyura ya 1/8 mu Gikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka. Ikipe ya APR FC yari yanganyije na Musanze FC 0-0 mu mukino ubanza wabereye kuri Stade Ubworoherane, yari ihanzwe n’abakunzi ba yo kuri Kigli Pelé Stadium.

Umutoza mukuru w’ikipe y’Ingabo, Darko, yari yakoze impinduka muri 11 bamaze iminsi babanza mu kibuga. Uhereye mu izamu, Ishimwe Pierre yari yasimbuye Pavelh Ndzila, Mamadou Sy yari yafashe umwanya wa Djibril Quattara mu gihe Aliou Souané yari yagarutse mu mwanya we w’ubwugarizi.

Ku munota wa kane w’umukino, Lamine Bah ukina hagati mu ikipe y’Ingabo, yari afunguye amazamu nyuma y’umupira yari ahawe na Denis Omedi, maze abakunzi b’iyi kipe binaga ibicu.

Nta bwo byatinze kuko ku munota wa 30, Ruboneka Bosco yongeye kubonera ikipe ye igitego cya Kabiri nyuma y’umupira yari ahawe na Mamadou Sy wari wabanje mu kibuga uyu munsi.

Nyuma yo kubona ibitego hakiri kare, umutoza wa Musanze FC, Habimana Sosthène, yahise asaba abakinnyi be kubanza kugumana umupira bafite maze bagashaka inzira ibageza ku izamu ry’ikipe bari bahanganye ariko abarimo Souanéna Niyigena Clément, bakomeza gucunga neza izamu rya bo.

Iminota 45 y’igice cya mbere, yarangiye ikipe y’Ingabo iyoboye n’intsinzi y’ibitego 2-0. Ibi byayiganishaga gukatisha itike ya ¼.

Ubwo amakipe yombi yagarukaga mu gice cya kabiri, APR FC yakoze impinduka ku munota wa 60, ikuramo Denis Omedi na Niyigena Clément, basimburwa na Mugisha Gilbert na Nshimiyimana Yunussu.

Nyuma y’iminota itatu gusa ikipe y’Ingabo ikoze izi mpinduka, Ruboneka Bosco yongeye kubona izamu nyuma y’umupira yatsindishije ukuguru kwe kw’iburyo. Darko yongeye gukora impinduka ku munota wa 65 ubwo yakuragamo Hakim Kiwanuka na Byiringiro Gilbert, basimbuwe na Ndayishimiye Dieudonne na Dushimimana Olivier uzwi nka Muzungu.

- Advertisement -

Nyuma yo gutsindwa igitego cya Gatatu, Musanze FC yabaye nk’icika intege mu buryo bugaragara, ndetse abatahaga izamu ba yo nta kazi kadasanzwe bigeze baha ba myugariro b’ikipe y’Ingabo.

Mamadou Sy waherukaga guhesha intsinzi ikipe ye ku mukino w’umunsi wa 17 waa shampiyona, yongeye kunyeganyeza inshundura ku munota wa 76 ku gitego yatsindishije umutwe nyuma yo gusimbuka agasumba ba myugariro ba Musanze FC, maze Abanya-Musanze baririmba urwo babonye.

APR FC yakomeje gucunga neza ibitego bya yo ari na ko igerageza guhererekanya neza, iminota 90 irangira yegukanye intsinzi y’ibitego 4-0 maze ihita yiyongera ku makipe yandi amaze kubona itike ya ¼.

Ikipe zindi zakatishije iyi tike uyu munsi, ni AS Kigali yasezereye Vision FC iyitsinze ibitego 2-1 mu mikino yombi na Police FC yasezereye Nyanza FC ku giteranyo cy’ibitego 4-2.

Andi makipe yabonye itike, ni Amagaju FC yasezereye Bugesera FC ku ntsinzi y’ibitego 2-1 mu mikino yombi, Rayon Sports yasezereye Rutsiro FC na Gasogi United yasezereye AS Muhanga.

Undi mukino uteganyijwe ejo, ni uzahuza Gorilla FC na City Boys FC. Umukino ubanza warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.

Uko amakipe azahura muri ½.

Police FC izahura na AS Kigali, Mukura izahura Amagaju FC, APR FC izahura na Gasogi United mu gihe Rayon Sports izahura n’izasezerera indi hagati ya Gorilla FC na City Boys FC.

Lamine Bah na bagenzi be ubwo bishimiraga igitego cya mbere
Ubwo yari amaze kubona inshundura, Lamine Bah yahaye ubutumwa abamushindikanyaho
Denis Omedi uyu munsi yatanze umupira wavuyemo igitego
Aba bombi batanze ibyishimo kuri KPS
Ruboneka na Bah bafashije ikipe y’Ingabo kuri uyu mugoroba
AS Kigali na yo yakatishije itike ya 1/4 cy’Igikombe cy’Amahoro
Okwi na Tchabalala bafatwa nk’aba-senior ba AS Kigali, iyo bishimye ikipe yose iba yishimye

UMUSEKE.RW