FAPA igizwe n’abakiniye Amavubi ikomeje gushyigikira amarushanwa y’abato

Nyuma guhesha ikipe y’Igihugu, Amavubi, itike yo gukina Igikombe cya Afurika cyabereye muri Tunisie mu 2004, abibumbiye mu Ihuriro ry’Abakiniye Amavubi, “FAPA”, bahisemo gushyira imbaraga mu gushyigikira impano z’abato.

Ku Cyumweru wa tariki ya 23 Gashyantare 2025, ni bwo FAPA yakinnye n’ikipe y’abatarabigize umwuga uzwi nka Karibu, kuri Kigali Pelé Stadium. Uyu mukino warangiye abakiniye Amavubi batsinze ibitego 3-2.

Gusa icyari kigamijwe cyane si ugukina, ahubwo ni ugukangurira ababyeyi gushyigikira gahunda y’irushanwa ry’abato ryiswe “Urubuto Community Youth Cup”, rikomeje gukinwa hirya no hino mu Gihugu, mu rwego rwo gufasha abato kubona amarushanwa yo gukina.

Iri rushanwa, ryateguwe ndetse rikurikiranwa n’abarimo FAPA, andi makipe y’abatarabigize umwuga arimo Assoussa, Karibu n’andi. Harimo kandi ubufatanye bwa La Jeunesse FC, Forever WFC, Amarerero yose ashakimiye kuri APR FC, Intare FC, Vision FC ndetse n’andi marerero yibumbiye rya Community Youth Football League abarizwa mu Mujyi wa Kigali.

Aya marushanwa ya “Urubuto Community Youth Cup”, ubu umufatanyabikorwa mukuru wa yo, ni Bank ya Kigali ikomeje gushishikariza ababyeyi gufungura za konti zo kuzigamira abana ba bo guhera ku myaka 10 kuzamura.

Mu rwego rwo gukomeza gukora ubukangurambaga mu gushyigikira aba bana, ku wa 2 Werurwe kuri Kigali Pelé Stadium, hateganyijwe undi mukino wa gicuti uzahuza FAPA na Assoussa FC ibarizwa mu gice cy’i Nyamirambo.

Iri hururiro ry’abakiniye Amavubi, ririmo amazina azwi nka Karim Kamanzi, Murangwa Eugène, Higiro Thomas, Ngabo, Hitimana Omar, Nshizirungu Hubert uzwi nka Bébé, Nshimiyimana Eric, Mutarambirwa Djabil, Hakundukize Adolphe, Uwimana Jean d’Amour n’abandi.

Bamwe mu bagize FAPA
Umukino wahuje FAPA na Karibu FC, wabereye kuri Kigali Pelé Stadium
Uwimana Jean d’Amour wakiniye amakipe arimo Kiyovu Sports, akina muri Karibu FC
Murangwa Eugène, ni we Muyobozi wa FAPA
FAPA ihuriyemo abigeze gukinira Amavubi
Ni umukino wagaragaje ko bagishoboye kuwuconga
Wari umukino wa gicuti wagaragayemo n’abakiri bato
FAPA ni umuryango ufatwa nk’ubwonko bw’Igihugu muri ruhago
Ngabo (umanitse ukuboko) na Uwacu, bari mu bakiniye Amavubi
Urubuto Community Youth Cup, ni Irushanwa rikinirwa hirya no hino mu Gihugu
FAPA ifatanya n’izindi nzego zirimo FERWAFA

UMUSEKE.RW